
Musanze: Kubera imbuto y'ibirayi yahenze hari abagombaga kubihinga bahinze ibigori
Nov 27, 2024 - 10:04
Musanze mu ntara y'Amajyaruguru hari abaturage bo mu mirenge ya Nyange na Kinigi bavuga ko kubera imbuto y’ibirayi yahenze cyane bahisemo guhinga ibigori ahagombaga guhingwa ibirayi, ni mugihe imbuto yabyo iri kugura 1200Frw naho ibyo kurya bikaba bigeze kuri 700Frw muri ibyo bice.
kwamamaza
Aha mu mirenge ya Kinigi na Nyange y'aha mu karere ka Musanze imirima yagombaga guhingwamo ibirayi ubu irimo ibigori, bavuga ko byatewe nuko imbuto yahenze cyane mu biciro kuburyo idapfa kwigonderwa n’ubonetse wese.
Umwe ati "twagombaga guhinga ibirayi tubura imbuto, tubuze imbuto duhitamo guhinga ibigori, ubu imbuto ihagaze ku mafaranga 1200Frw, abafite imbaraga nkeya babura icyo gushoramo wanabihinga ntibyere neza, ubu twahinze ibigori".
Uretse kuba imbuto y’ibirayi yarahenze cyane ubu n’ibirayi byo kurya bigeze kuri 700Frw ibyo bavuga ko mu mateka y'aha aribwo byabaho.
Hari ababona bica amarenga yuko bikomeje gutya igiciro cy’ibirayi cyazakomeza gutumbagira bagasaba ko inzego bireba zashaka igisubizo mu magaru mashya.
Ngendahayo Jean, umuyobozi ushinzwe ubuhinzi aha mu karere ka Musanze avuga ko igiciro cy’imbuto y’ibirayi cyahenze cyane koko gusa akizeza abahinzi ko kubufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi bari gushaka umuti w'iki kibazo.
Ati "ku kijyanye n'imbuto y'ibirayi iyo urebye usanga igiciro cyayo kiri hejuru ariko bijyana nuko ibirayi biri kugura, niba imbuto iri ku 1200Frw akagerekaho n'ifumbire ntabwo biba bimworoheye kugirango ahinge, ikintu kiri gukorwaho usibye natwe mu karere ku bufatanye na RAB ni ukongera umubare w'abatubuzi b'imbuto nziza".
Mu Kinigi na Nyange mu karere ka Musanze ni ibice byabarizwagamo ibirayi byiza kandi ku giciro cya make kuko hafatwaga nk’ikigega cyabyo, niba ibirayi byo kurya byahoze bigura 350Frw byarageze kuri 700Frw muri uyu mwaka wa 2024 mu kwezi kwa 11, imbuto yabyo ikaba igeze 1200Frw, ababirebera kuruhande n’abasesengura uruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi kuva mu murima kugera ku muryi wabyo, basanga mugihe ari ntagikozwe ngo imbuto iboneke ku giciro kiri hasi byazagorana ko ibirayi biribwa na buri wese mu gihe kiri imbere.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana/ Isango Star Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


