Musanze: Batinya kujya gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo kubera gutinya kuregwa amakosa atarangira.

Bamwe mu bafite ibinyabiziga n’ababitwara baravuga ko batinya kujya gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo [control Techinique] kubera ko bajyayo bakaregwa amakosa atarangira. Nimugihe Polisi y’u Rwanda, ishami ry’Amajyaruguru ivuga ko barengwa amakosa menshi kuko baba barayagendeyeho igihe kirekire.

kwamamaza

Hashize iminsi Polisi y’U Rwanda ikoze ubukangurambaga bwamaze iminsi ine bwo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga bitewe n’impanuka biri kugenda biteza hiryano hino.

 Hirya no hino mu gihugu hafashwe imodoka  969 zikora zidafite control Techinique [ubuziranenge bw’ibinyabiziga], 75 murizo zari izo mu ntara y’Amajyaruguru.

 Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko iyo utasuzumishije ubuziranenge bw’ikinyabiziga ugakora impanuka, ntacyo ubwishingizi bushobora kukumarira.

Banavuga ko “Ikindi bavuga ko wayikoze kuko ikinyabiziga cyari gishaje, nta bushobozi cyari gifite.”

Undi ati: “hari abagendera ku gipapuro baguha ngo ujye gukoresha Control technique(gusuzumisha ubuziranenge bw’ikinyabiziga) noneho yahura na Polisi akavuga ngo ari gukoresha imodoka kandi we ari muri gahunda ze! Ni ingaruka ku kinyabiziga no kuri nyir’imodoka, rero ni byiza gusuzumisha.”  

 Batinya kurengwa amakosa menshi!

 Ku ruhande rw’abatinda kujya gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo, harimo n’abagaragaza ko babiterwa no kuba babijyanayo bakaregwa amakosa menshi atuma bahera muri urwo.

Umwe yagize ati: “ hari ubwo ujyayo uyu munsi noneho bakakurega feri, ejo bakakurega…..ntabwo babikuregera rimwe nk’uko byakagenze.”

 Superintendent of Police Alex Ndayisenga; ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko abafite imodoka bakwiye kwihutira kujya kuzisusumisha ubuziranenge bwazo birinda kugongwa n’ibihano.

Ati: “Abatunze ibinyabiziga batagira control technique cyangwa abo zarangiye turababwira ko bakwiye kugana ibyo bigo kugira ngo twirinde impanuka. Ariko nanone ntibibujijwe ko habamo no kubahana, kubo dusanga batujuje ibi tuvuga.

Icyakora kubaregwa amakosa menshi, avuga ko biterwa n’uko  hari ayo baba bagendeyeho igihe kirekire.

Ati: “Iyo bakureze muri control technique, bakurega ibyo imodoka ikwiye kujya gukoresha, ukwiye kujya kubikoresha. Ariko nibakurega ugakomeza kugendera ku modoka, uzagaruka muri control hari n’ibindi byapfuye ku modoka.”

 Bamwe mu batunze ibinyabiziga bavuga ko ubusanzwe nyir'ikinyabiziga yagakwiye gufata iya mbere mu kumenya neza niba imodoka yahawe urwo ruhushya, nubwo hari n’abahoferi bakigaragaza ko kutitabira kwabo babiterwa n’amakosa meshi barerwa ndetse no kubona ko bagiye kubyirukamo igihe kirenze umunsi.

Ni inkuru ya Emmanuel Bizimana/ Isango Star- Musanze

 Aug 31, 2022 - 17:23