Element Eleeeh ku nshuro ya mbere avuze impamvu yamuteye kuva muri Country Records akajya muri 1.55AM

Mugisha Fred Robinson wamenyekanye cyane nka Producer Element, ni umwe mu bakora bakanatunganya indirimbo bagezweho muri iyi minsi bitewe n’izo yakoze ziri kubica bigacika.

kwamamaza

Mu kiganiro kihariye yahaye Isango Star binyuze mu kiganiro Sunday Night gitambuka kuri Radio Isango Star saa 20:30 z'ijoro, abanyamakuru bagikora Kalex, Kubwimana Yvan na Umufite Anipha babajije Producer Element impamvu yatumye ava muri Country Record yubakiyemo izina, Element ashize amanga yavuze ko kuhava yabitewe n'ibyo yasezeranyijwe akabona ko ari byo bizamufasha mu iterambere rye rya muzika.

Uyu musore ukunzwe n’abatari bacye kubera ubuhanga afite mu gutunganya indirimbo no kuziririmba dore ko aheruka gushyira hanze indirimbo yise Fou De Toi yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana.

N'ubwo ubuyobozi bwa Country Records butaravayo ngo buvuge ku igenda rya Element, amakuru ahari avuga ko bababajwe bikomeye no kuba uyu musore yaragiye atunguranye ndetse na bo ubwabo abatunguye, Element yavuze ko atabifata nko kugenda burundu ko Country Records ayifata nk’umuryango yarerewemo isaha kw'isaha yasubirayo.

Mu yandi makuru ariko bivugwa ko Element yahawe akayabo ka miliyoni 20 Frw kugirango asinye amasezerano ndetse akemererwa kuzajya anahabwa umushahara nk’uko byagendaga muri Country Records ndetse ahubwo bivugwa ko azajya ahabwa mirongo itatu ku ijana 30% by’amafaranga yinjije. Ibi bitandukanye n’uko yari abayeho kuko bivugwa ko yafataga 25% by’ayo yinjije.

Mukiganiro Sunday Night yanyomoje amakuru y'abavuga ko Element yabujijwe kongera gukorera abandi bahanzi kubera ko yasinye amasezerano n’inzu isanzwe ibarizwamo Bruce Melodie, yakuye abantu mu rujijo avuga ko yakomeje gukorana n’abahanzi uko byari bisazwe.

Yagize ati “Niba munkurikirana cyane mubona ko abahanzi twari dusanzwe dukorana cyane ntacyahindutse, abo barimo nka Chris Ezzy, Christopher, Yampano, Okkama.

Inkuru ya Kalex / Isango Star

 Jun 6, 2023 - 10:29