Kwihutira gufunga ukurikiranyweho icyaha, imwe mu mpamvu zikomeye zitera akarengane n’ubucucike muri gereza.

Impuguke mu by’amategeko,imiryango irwanya ruswa n’akarengane n’abashashakatsi bahuriza ku kuba mu Rwanda hari abacamanza bihutira gufunga umuntu ukurikiranweho icyaha hatarebwe ubundi buryo yahanwamo hakurikije amategeko. Aba bavuga ko ibi aribyo bikomeje kongera abarengana ndetse n’ubucukike mu magereza yo mu Rwanda. Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko hagiye gutangira uburyo bw’ibiganiro bisesengura niba igihano cy’igifungo cyaganuka ku bakoze ibyaha.

kwamamaza

Abaharanira kurwanya akarengane bavuga ko gutanga igihano cy’igifungo biri mu byongera ubucukike muri za gereza kandi hari na bamwe mu bacamanza bisa nk’aho gufunga babigize umuco.

Ingabire Marie Immaculee;umuyobozi mukuru w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane  TI Rwanda  yongeraho ko gufunga binahombya leta.

 Ingabire, ati:“Byabaye nk’umuco, umushinjacyaha apfa kugera imbere y’umucamanza ati mpa iminsi 30 yo gukora iperereza. Tugiye kureba twasanze gufunga bikerereza byinshi! Hari wowe ubwawe, hari umuryango wawe, ariko hari n’igihugu kuko ariya mafaranga agutunga, akakuvuza urwaye yagakoze ikindi kizamura iterambere ry’igihugu.”

 Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum LAF) ribonako inzego zishinzwe gufunga no gufungura zitubahiriza  ibyategenyijwe n’amategeko kandi ari byo bishobora gutama abantu badafungwa cyane.

Me Andrews Kanganga;umuyobozi mukuru w’iri huriro LAF, ati: “Duhereye kuri RIB, Parke, n’inkiko aho niho hari ikibazo. Ntibagomba gukoresha ibyo amategeko ateganya kandi amategeko ntiyapfuye kubishyiraho gusa.  Hari uburyo  12 bushobora gukoreshwa ubucucike bugacika muri gereza.”

Me Jean Claude Rwibasira yakozeho ubushakashatsi  avuga ko uku gufunga bya hato na hato ahanini binaturuka ku mihigo abashinjacyaha bahiga yo gishinja abantu benshi hatitawe ku kuba bongera ubucucikye muri za Gereza.

 Ati:“Iyo urebye itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha buriya guhera kuri RIB bafite ububasha bwo gushyira mu bikorwa izi ngamba. Nubwo bavuga ngo kandi twebwe dufite imihigo yo gukukurikirana abantu tukerekana umubare w’abantu twakurikiranye cyangwa se abahamwe n’ibyaha.”

 Minisiteri y’ubutabera ivuga ko hari ibiganiro nyungurana-bitekerezo bizakorwa bigamije ibyo gufunga abantu bya hato na hato ahubwo bakajya bahabwa ibindi bihano hakurikijwe amategeko.

Theophile Mbonera; umunyabanga uhoraho muri iyi minisiteri, ati:“Urwinyagamburiro rw’umucamanza ntabwo twavuga ko rukwiye kurwanywa. Ariko tukareba niba bishobora kuba imbarutso yo gutuma haba ibiganiro mu muryango nyarwanda byisumbuye kugira ngo koko ugushaka cyangwa se ikibereye umunyarwanda abe aricyo kizashyirwa mu bikorwa.”

 Ubushakashatsi bwakoze na TI Rwanda bwagaragaje ko muri gereza zo mu Rwanda hafungiye imfungwa n’abagororwa barenga ibihumbi 84 kandi bari ku bucucuke bungana na 174%.  Muri bo  ibihumbi 11 450 bafunzwe by’agateganyo bangana n’ijanisha rya 18%.

@ Theoneste Zigama/Isango Star-Kigali.

 Sep 22, 2022 - 17:12