Kera kabaye AS Kigali yatangiye imyitozo

Nyuma y'igihe amwe mu makipe azitabira imikino ya shampiyona y'u Rwanda (Rwanda premier league 2025-2026) atangiye imyitozo, ikipe ya AS Kigali, Kiyovu Sports na Gicumbi FC nizo kipe zari zisigaye  zitaratangira imyitozo, ariko ikipe ya AS Kigali yabishyizeho akadomo uyu nyuma gutangira.

kwamamaza

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Nyakanga (07) 2025, nibwo ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo, itangirana abakinnyi 16 barimo abakinnyi bashya bagera kuri 4 barimo Elie Kategaya, Dushimirimana Olivier na Kabanda Serge bakoranye n’abandi ndetse na Mugiraneza Froduard wari ku ruhande. Ni imyitozo yayobowe na Mbarushimana Shabani nk’umutoza wayo mukuru.

Nyuma y’imyitozo, Joseph Nshimiye yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru atangaza byinshi birimo uko ikipe yiteguye ndetse n’ibyo kwitega muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026.

Amakuru agera ku Isango star nuko iyi kipe izakoresha abakinnyi batarenze 25 mu rwego rwo kugabanya ibyatangwaga ku bakinnyi benshi. Ikindi ni uko muri iyi kipe babonye hari igihe igira abakinnyi benshi badafite umumaro.

Ubuyobozi bwa AS Kigali kandi bwemeje ko bwatijwe abakinnyi b’abanyarwanda bakinaga mu ikipe ya APR FC barimo Dushimirimana Olivier, Elie Kategaya na Mugiraneza Froduard.

Uyu mwaka w'imikino, AS Kigali izakoresha Ingengo y’imari ingana na Milliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga azava mu mujyi wa Kigali ndetse no mu baterankunga bazaba bafite.

Iyi kipe izakomeza imyitozo ndetse biteganyijwe ko abakinnyi basibye uyu munsi n’abandi bashya hari abazaba bahari.

Mu mwaka ushize w'imikino, AS Kigali yasoje ku mwanya 3 ifite amanota 49.

@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali 

 Jul 24, 2025 - 13:22