Kayonza: Barasaba Polisi kubakiza ibisambo byabazengereje amanywa n’ijoro

Bamwe mu batuye mu murenge wa Nyamirama wo mur’aka karere barasaba Polisi kubafasha ikabakiza abajura babazengereje biba amanywa n'ijoro. Batangaje ibi mugihe polisi y’u Rwanda igiye kwinjira mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo. Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza bavuga ko uku kwezi kuzarangwa n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza n'iterambere ry'abaturage,bugasaba abaturage kujya bafatanya n'inzego z'umutekano gucunga umutekano wabo n'ibyabo.

kwamamaza

Mu kwitegura uku kwezi kuzatangira ku mugaragaro ku itariki 01 Werurwe (01) 2024, mu karere ka Kayonza hakinwe umukino wahuje ikipe y'abayobozi n'abakozi b'akarere ndetse n'iya abapolisi bakorera muri aka karere. Ku ruhande rw'Abaturage bo mu murenge wa Nyamirama nk’ahabereye uyu mukino,  umwe mu baturage yasobanuriye Isango Star uko basigaye bafata Polisi ugereranyije n'ibihe bya cyera.

Yagize ati: “mbere wabonaga umupolisi nuko ukiruka ariko iyi saha kuba twirirwana twidagadura, atera ballon nawe ugatera indi ni ibintu byiza cyane.”

Umubyeyi wari waje kwihera ijisho uyu mukino, nawe yagize ati: “byatunejeje tubona batubwira ko ari polisi ije gukina n’abakozi b’Akarere. Ni byiza cyane kuko urabona ko turi mu iterambere kuko kera twari twarasigaye inyuma. Ubundi ntabwo nakabaye mpagaze aha, nakabaye nirukanse nagiye.”

Gusa abaturage bo mu murenge wa Nyamirama bavuga ko bitewe n'ikibazo cy'ubujura bukabije buri muri uyu murenge, basaba Polisi y'u Rwanda ko mu kwezi kwahariwe ibikorwa byayo,yazabafasha abajura babazengereje, bagafatwa bagafungwa kuko bababuza umutekano.

Umwe ati: “bibaye byiza mwatuvugira abo bajura bakabadukuramo kuko baratuzonze cyane! uragura ingurube wajya kuryama, wabyuka ugasanga ntayo. Nk’iki gikorwa tugiyemo ndumva aricyo kintu twaba turimo nuko bakadufasha tukakirwanya.”

Undi ati: “ urajya nko mu murima guhinga nuko waza ugasanga inzu bayimenye, cyangwa niba usize nk’itungo hanze ugasanga bazituye bazitwaye. Niba wanitse nk’imyaka hanze ni ukuyicaraho, niba ufuze imyenda ni ukwicara hanze ukahava ari uko imyenda yumye! Ni umunyu ntiwajya kuwugura utabanje kwanura ya myenya! Ikibazo dufite kituremereye ni abajura batumereye nabi!”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w'akarere ka Kayonza, avuga ko mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda kugiye gutangira,hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo ibihindura imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ryabo.

Gusa asaba abaturage kuzafatanya n'inzego z'umutekano gucunga umutekano w'ibyabo harimo gutangira amakuru ku gihe.

Ati: “n’ubundi tuba dukangurira abaturage no kurushaho gufatanya n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano kwicungira umutekano, cyane cyane kwirindira irondo. Ni gahunda tugomba gufatanya, ntabwo twavuga ko ibyo byashoboka ari inzego zibigiyemo gusa.”

“Ikindi turasaba abaturage ko mugihe babona abakunze kugaragara mu bikorwa bibi bishobora kuzana inkeke mu baturage kubimenyesha inzego zibegereye.”

Uku kwezi kw’ibikorwa bya Polisi kuzarangwa n'ibikorwa birimo ibizamura imibereho n'iterambere ry'abaturage,Ubukangurambaga ku mutekano n'isuku ndetse no gutera inkunga amakoperative y'imboni z'impinduka igizwe n'abacuruzi b'imyaka ikorera muri Kabarondo ikaba igizwe n'abanyamuryango 30.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Kayonza

 Feb 28, 2024 - 17:07