
Iruhare rw’abaturage mu gutegura ingengo y’imari ntirugaragara munyandiko
May 30, 2024 - 09:19
Mu gihe ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) hasesengurwa uko ingengo y’imari ya leta ikoreshwa bugaragaza ko u Rwanda rufite amanota 16% ku ngingo irebana no gushyira ibyifuzo by’abaturage mu ngengo y’imari, Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko abaturage bahabwa umwanya hategurwa ingengo y’imari ahubwo ikibazo ari ukubigaragaza mu nyandiko.
kwamamaza
Ubwo hamurikwaga ibyavuye mu isesengura ryakozwe rigaragaza uko ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2023 yakoreshejwe, uruhare rw’abaturage mu kugena ingengo y'imari u Rwanda rufite amanota 16% ibyo Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko bikorwa ahubwo icyatumye u Rwanda rutagira amanota ariko habuze inyandiko zigaragaza uru ruhare rw’abaturage mu nyandiko.
Geoffrey Asiimwe ashinzwe amavugurura mu ngengo y’imari muri MINECOFIN ati "ibyo bitekerezo birakusanywa kuva ku rwego rw'umudugudu bikazamuka bikajya ku murenge bikagera ku rwego rw'akarere kagahitamo imishinga ivuye muri ibyo bitekerezo izahabwa ingengo y'imari ikajya mu ngengo y'imari y'umwaka utaha, ikibazo gihari kugeza uyu munsi nuko nubwo ibyo bintu byose bikorwa ariko amakuru aracyari ikibazo niyompamvu batubaza uruhare rw'umuturage ugasanga ibintu turabikora ariko ntagihari cyo kugaragaza".
Mbabazi Donnah ushinzwe amategeko agenga ingengo y’imari muri MINECOFIN asobanura aho abaturage batanga ibyifuzo ariko ntibishyirwe mu bikorwa, yavuze ko bibaho ariko biterwa nuko hari ibyo leta iba yarateguye bigomba gushyirwa imbere y’ibindi ibituma ibyo abaturage bifuza bishobora gushyirwa mu wundi mwaka w’ingengo y’imari.
Ati "ibitekerezo nubwo bitangwa nibyiza ariko hari n'igihe ibishyirwa imbere n'igihugu bitareba ibyo umuturage yatanze, ntabwo tubishyira ku ruhande ngo ntibyitabweho".
Asiimwe Geoffrey ushinzwe amavugurura mu ngengo y’imari, avuga bagiye gukorana na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu gutuma ibyifuzo by’abaturage bigaragara mu nyandiko ibizatuma isesengura rizakurikiraho u Rwanda rugira amanota meza.
Ati "uruhare runini ni ugushaka uburyo twakorana na MINALOC kugirango amakuru y'ibyo bikorwa abaturage bagaragaramo agaragare".
Ubushakashatsi busesengura uko ingengo y’imari ya leta ikoreshwa bukorwa buri myaka 2, ubwa 2023 bushyira u Rwanda ku mwanya wa 59 mu bihugu 125, rukaba rufite amanota 50%, ruza inyuma ya Uganda ifite 59% na Kenya ifite 55%.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


