Iran: Yangiwe gusohoka ikibuga cy’indege kubera kugaragaza ko ashyigikiye imyigaragambyo.

Inzego z’ubutegetsi za Iran zafungiye ingendo Masud Kimiai, umuyobozi, umwanditse akaba n’umukinnyi wa filime ukomeye nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye imyigaragambyo ibera mur’iki gihugu irwanya iyi leta ya Kisilamu.

kwamamaza

Kuva ku  italiki 16 Nzeri (09) ishize, muri Iran hadutse imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umukobwa witwa Mahsa Amini w'imyaka 22 y'amavuko, wo mu bwoko bw’aba-Kurde, nyuma yo gutabwa muri yombi azira kurenga ku mategeko yo kwambara igitambaro cyo mu mutwe.

Masud Kimiai washakaga kujya mu Buholandi ku mugoroba wok u cyumweru kwitabira iserukiramuco rya sinema  ryitwa y’amafilime Rotterdam film festival, yabujije kuva ku kibuga cy’indege, nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru cyo muri Iran, Hamshahri.

Kimiai yazize kuba ku italiki ya 22 Nzeri (09) yarashyize hanze amashusho avuga ko ashyigikiye abigaragambya, ati: “nifatanyije n’abaturage.”

Kimiai w’imyaka 81, afatwa nk'uwazanye impinduka muri sinema igezweho muri  Iran, yamenyekanye cyane muri filime yakoze mu mwaka w’1969 yitwa  "Qeysar", yasohotse mu myaka 10 mbere y’impinduramatwara ya kisilamu.

Uyu mukinnyi /umuyobozi wa filime yagombaga kujya mu Buholandi kugira ngo yerekane filime aheruka gukora, yitwa "Killing the Traitor",  "Kwica umugambanyi", ivuga ku mateka ya Iran yo mu mwaka w’1950. Ni filime igizwe n’uduce twinshi turimo ibikorwa bibabaje cyangwa birimo amarangamutima ku buryo ndengakamere.

Iyi filime yayisohoye muri 2022, urubuga  ku rubuga rw’iserukiramuco rya  Rotterdam, ivuga ku gihe minisitiri w’intebe w’icyo gihe, Mohammad Mossadegh yashyize mu gihugu inganda za peteroli muri Iran.

Mossadegh yaje guhirikwa ku butegetsi mu 1953, mu gikorwa cyateguwe na  leta  London n’iya Washington.

Uyu musaza yakoze filime nyinshi zikomeye ni umwe muri benshi mu banditsi, abayobozi n’abakinnyi ba filime batawe muri yombi cyangwa bagahatwa ibibazo n’ubuyobozi nyuma yo kugaragaza ko bashyigikiye imyigaragambyo.

 Jan 30, 2023 - 16:01