Netflix yaguze filimi ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikigo cya Netflix kizwiho kuba ari kimwe mu bicururizwaho filime zikomeye ku Isi cyaguze filimi “Trees of Peace” y’Umunyamerika Alanna Brown ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kwamamaza

Alanna Brown wanditse akanayobora iyi filime yagaragaje amarangamutima kuri “Instagram” ye, aho yanditse agaragaza ko yishimiye intambwe ateye ahishura ko ibyahoze ari inzozi ze zibaye impamo kuri iyi nshuro.

Ati : “Nishimiye kubasangiza aya makuru. Nanditse iyi filime mu 2014 none ubu ndi kuri Netflix nyuma y’imyaka mbitegereje. Sinshobora no gusobanura imbaraga zo gushikama byamfashe, byatangiranye no gukomeza kwizera agaciro k’iyi nkuru n’agaciro k’ijwi ryanjye bwite ryamfashije kugira ngo mbivuge.”

Umunyarwandakazi Eliane Umuhire wagaragaye muri iyi filime na we yavuze ko yashimishijwe n’intambwe iyi filime yateye avuga ko inkuru ijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo yagutse kandi irimo ubutumwa bwo kubwirwa Isi yose kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazagira ahandi biba.

Umunyarwandakazi Eliane Umuhire ugaragara mu bakinnyi b’ibanze muri Filime Trees of Peace ya Alanna Brown

Mu Kuboza 2021 iyi filime yari yegukanye ibihembo mu Iserukiramuco rikomeye ribera muri Amerika rya American Black Film Festival [ABFF].

Iyi filime yatsinze mu cyiciro cya Best Feature Film (Filime ndende nziza), Alanna Brown wayanditse akanayiyobora ahembwa nk’umuyobozi wa filime mwiza (Best Director) ndetse ihabwa n’ikindi gihembo cyihariye gitangwa muri iri serukiramuco mu izina rya John Singleton wamamaye mu kuyobora filime muri Amerika, cya filime ndende nziza.

Trees of Peace ivuga ku bagore bane barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igaragaza uko babashije kwihisha iminsi 81 mu mwobo bakawuvanamo icyizere, kwiyunga n’imbaraga zidasanzwe zo guhindura Isi.

Brown yigeze kubwira IGIHE ko yanditse iyi filime agendeye ku buhamya yahawe n’Umunyarwandakazi bahuriye muri Amerika, akavuga ko yumvise buremereye ahitamo kubukoramo filime.

Mu kumenya byimbitse amateka ya Jenoside, Alanna yasomye ibitabo, areba filime ndetse aza no gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ahura n’abantu batandukanye, amakuru yabonye ayakoramo filime imara isaha irenga.

Mu 2019, Alanna Brown w’imyaka 37 yasuye u Rwanda ahura n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo yumve neza ukuri kw’ibyabaye.

Avuga ko yakoze iyi filime ashaka kwerekana imbaraga no gukomera by’umugore ndetse n’imbaraga z’ubumwe no kubabarira. Yamaze imyaka irenga itandatu ayitekerezaho mbere yo kuyishyira hanze muri uyu mwaka.

Amashusho yayo yafashwe na Barry Levine, Ron Ray na Vicky Petela. Mu bakinnyi bagaragaramo harimo Umunya-Zimbabwe Charmaine Bingwa, Ella Cannon wo muri Australie, Umunya-Nigeria Bola Koleosho na Umuhire Eliane wo mu Rwanda. Iyi filime yakiniwe i Hollywood.

Mu mwaka ushize mu Iserukiramuco rikomeye ribera muri Nigeria rya ‘The Africa International Film Festival’ (AFRIFF), Trees of Peace yari yahawemo ibihembo.

Icyo gihe byari mu byiciro birimo icya filime ndende nziza (Best Feature Film). Alanna Brown wanditse iyi filime akanayiyobora na we yahawe igihembo cya ‘Best Screenplay’.

Bwa mbere muri Mata umwaka ushize, ni bwo yerekanywe mu Iserukiramuco rikomeye rya sinema ryitwa Santa Barbara International Film Festival ryabereye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yanegukanye ibihembo birimo icya ‘Best Director’ cyahawe Alanna Brown ndetse n’icya Best Picture mu Iserukiramuco rya Phoenix Film Festival ryabereye muri Amerika.

Iyi filime izatangira kunyuzwa kuri Netflix muri Kamena uyu mwaka.

 Mar 28, 2022 - 11:26