Nimubona ubuhanzi budatera imbere mujye mubitubaza- Hon. Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon Bamporiki Edouard yavuze ko ubuhanzi ari uruganda rutarafata umurongo neza kandi ko kuruteza imbere ari umuhigo w’Igihugu, asaba abahanzi kugaragaza ibitagenda neza kugira ngo bishakirwe umuti.

kwamamaza

Yagize ati: “…ariko iby’ubuhanzi nimubona bidatera imbere mujye mubitubaza kuko nta kindi kibazo gihari. Hari igihe abantu bajyaga bavuga kera  ngo ingengo y’imari ntirimo kwemera, ariko nkurikije ubukungu bw’iki Gihugu aho bugana Abanyarwanda bafite inyota yo kubona uruganda rw’ubuhanzi.

Ndagira ngo tutazajya duhora twisobanura ngo ni ingengo y’imari, ubungubu ni politike yakorwa neza; abayishyira mu bikorwa bakazabona icyo bashyira mu bikorwa, abayitera inkunga bakabona aho bahera. Mudufashe, nidukora politiki nziza uruganda ruzaba rwiza”.

Hon. Bamporiki yabigarutseho mu gitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubusizi uba ku wa 21 Werurwe buri mwaka. Cyabereye mu Ngoro y’Ubusizi n’Ubuhanzi i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Yasabye abahanzi kumenya no kugira uruhare muri politiki irimo gukorwa igamije kuva mu  ruhererekane rwo gukora ibintu mu buryo bwo  kwinezeza gusa hakajyaho uruganda rusohora abahanzi n’ibihangano byabo bakajya guhiganwa ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Nk’u Rwanda turimo gukora politiki y’umuco, ikintu kirimo kidasanzwe mu byo twakoraga ni uruganda rw’ubuhanzi, aho ubuhanzi turi kubujyana mu bucuruzi budataye umwimerere wabwo ushobora gususurutsa, utunga nyiri inganzo utunga n’igihugu”.

Yongeyeho   ati: “Iyi  politiki nirangira twizeye ko tuzabona inzira yo kuba  bwaterwa inkunga n’Igihugu kuko inganda zose zizamurwa n’igihugu bikazagera aho rwa ruganda ruzaba rutunze igihugu”.

Hon Bamporiki yavuze ko  iyo urebye mu bindi bihugu usanga ubuhanzi bunyuranye bwarateye imbere ku buryo  imirimo itangwa n’urwo ruhembe rw’ubuhanzi ahenshi ari nk’iya mbere.

 Ati: “Iyo ugiye nko muri Nigeria, iyo ugiye i Burayi no muri Amerika usanga urwo ruganda rw’ubuhanzi rwinjiza imisoro myinshi mu gihugu, rufite abantu benshi rukoresha ariko twebwe nk’uko Abanyarwanda babizi ndetse n’abanyamahanga amateka yacu twanyuzemo yatumye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu kimaze kubohorwa, haba  ibyihutirwa byinshi ku buryo tutavuga ngo twari guhera ku buhanzi”.

Intebe y’Inteko mu Nteko y’Umuco Amb. Masozera Robert yagarutse ku kamaro k’ubusizi avuga ko imyumvire y’uko bwari bufite abagaciro mu gihe cy’ingoma ya cyami ikwiye guhinduka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Hon Bamporiki Edouard

Ati: “Muri  uyu mugoroba turashaka kwerekana ko  n’ubwo ingoma ya cyami itakiriho ubusizi ari ingobyi y’umurage w’abakurambere bacu tugomba gusigasira, turifuza ko icyo kintu cyumvikana. Uwaduha Abanyarwanda bose bakumva agaciro n’icyubahiro cy’ubusizi, ibisigo n’abasizi ubwabo. Ni cyo tugamije”. 

Umusizi Rumaga Junior yavuze ko ubusizi ari uruganda rw’ubuhanzi rugikeneye imbaraga nyinshi cyane kugira ngo rugere aho izindi zigeze.

Ati: “Hagiye hacaho ibihe by’amateka byagiye birusubiza hasi, ariko noneho uyu munsi kuba Politiki y’Igihugu yamaze kubona ibyo bintu igafata umwanzuro w’uko hashyirwamo imbaraga bikaremerwa politiki yabyo, turanyuzwe cyane ni ikintu gikomeye kuri twe”.

Yagarutse kuri  zimwe mu mbogamizi ziri mu busizi, ati: “Gukora ubuhanzi uyu munsi biragoye kuko bisaba byinshi; uburyo bwo gutunganya igisigo usanga busumbya ubushobozi indirimbo kandi uburyo bwo kugarura ibyo washoye ntabwo bworoshye, ibi bituma bamwe bahita bacika intege[…]”.

Kwizihiza uyu munsi byaranzwe no kuvuga imivugo, ibisigo,  gucuranga inanga gakondo n’ibindi. Hatanzwe ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’ubusizi mu kubungabunga umurage w’ u Rwanda (ururimi, umuco, n’amateka), ku kamaro k’ubusizi, imiterere yabwo ndetse no kubutoza abakiri bato.

Hanahembwe abanyeshuri 3 bo muri Kaminuza batsinze amarushanwa y’Ubusizi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Tubungabunge ubusizi, ingobyi y’umurage w’u Rwanda”.

 Mar 28, 2022 - 11:28