Inzego z'Ubutabera zigiye gufatanya mu kurwanya ruswa.
Sep 1, 2023 - 18:46
Abayobozi b’inzego zihuriye mu runana rw’ubutabera mu Rwanda biyemeje gufatanya mu rugamba rwo kurwanya no gukumira ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Icyakora bavuga ko bakwiye kwiheraho kuko byaba bigoye cyane gutekereza kurwanya ruswa mu zindi nzego mugihe mu z’ubutabera yarahawe icyicaro.
kwamamaza
Akenshi iyo havuzwe ingaruka za Ruswa, benshi batekereza ku zabangamira ubukungu, ariko sibwo gusa bubangamirwa na ruswa cyangwa ibindi byose bifitanye isano nayo.
kuri Me KUNDABARASHI Moise; Umukuru w' Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, avuga ko iyo igeze mu rwego rw’ubutabera, iba ikibazo gikomeye ndetse bikabangamira n’urugamba rwo kuyirwanya.
Ati: “ruswa igaragara mu zindi nzego, mu rwego rw’ubutabera niho baba bateze amakiriro. Ubwo rero ku ruhande rwacu turamutse dufite iyo nenge, byatera ikibazo gikomeye cyane kuko ubutabera byahungabana mu buryo budasubirwaho. Tugakora ibishoboka tugafatanya n’izindi nzego kugira ngo twirinde, turinde ubutabera.”
Ibi kandi bishimangirwa na RUTAZANA Angeline; Umugenzuzi mukuru w''inkiko. Avuga ko mu bakozi b’inkiko hamaze kugaragaramo benshi bakurikiranwa ku byaha bifitanye isano na Ruswa.
Ati: “guhera muri 2005 kugera ubu, hamaze gukurikiranwa no guhanwa abakozi bagera kuri 54 bakurikiranywe ku makosa ya ruswa cyangwa indi myitwarire iganisha kuri ruswa: harimo amacamanza, abanditsi ndetse n’abandi bakozi bafasha abacamanza, hamwe n’abashakashatsi mu nkiko.”
Iyi mikorere niyo irangira isize icyasha urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda. Hon. MUKAMA Abbas; Umuvunyi mukuru Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, avuga ko iyo bagiye gusura abaturage basanga hari uko bafata ubutabera.
Ati: “uko tubibona n’uko abaturage bakunze kubivuga, aho bagaragaza yuko uko babibona, bamaze iminsi bagaragaza ko mu nzego z’ubutabera harangwamo ruswa nyinshi. Hari aho usanga bavuga ko n’abavoka basigaye ari abakomisiyoneri b’abacamanza. Ariko ibyo byose ni amagambo baba bavuga!”
“ icyo tugomba gukora ni ukugabanya perception y’abaturage. Abaturage bashobora kuvuga ibintu atari nabyo ariko bitewe n’umwe ushobora kuba yaritwaye nabi, umwavoka umwe witwaye nabi nuko bikitirirwa inzego kandi atari byo.”
Abayobozi mu nzego z’ Ubucamanza, Ubushinjacyaha, Ubugenzacyaha, Amagororero, Urugaga rw’Abavoka na Transparency International Rwanda, bahuye ku wa kane , ku ya 31 Kanama (08) bungurana ibitekerezo ku Imikoranire y’Inzego z’Ubugenzuzi mu runana rw’Ubutabera mu kurwanya ruswa n’ibyaha byerekerananye na yo.
Ni mu gihe ku rundi ruhande, Raporo za Transparancy Interanational Rwanda ku Ishusho ya Ruswa mu gihugu, zagiye zigaragaza ko inzego z’ubutabera n’umutekano cyane polisi, ari zo zikunda kugaragaramo ruswa, nyamara arizo ziri ku ruhembe mu gukumira, kurwanya, gukurikirana no guhana ibyha bya ruswa.
Ibi bikaba inzitizi ikomeye ku rugamba rwo kuyirandura mu zindi nzego.
@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


