U Rwanda na RD Congo mu nzira y'amahoro: Umushinga w’amasezerano yitezwe muri Amerika

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Gicurasi (05) 2025, i Washington hitezwe igikorwa cyo gushyikirizwa umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda. Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe hashyizweho umukono ku masezerano y’amahame rusange n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, imbere ya mugenzi wabo wa Leta wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio.

kwamamaza

Uwo mushinga w’amasezerano uzagenzurwa n’impuguke z’abanye-Congo, Abanyarwanda n’abanyamerika. Uzubakira ku ngingo zikubiye mu masezerano y’amahame rusange, zirimo: kurengera ubusugire bw’ibihugu, kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ikibazo cy’impunzi, ubufatanye mu karere n’uruhare rwa MONUSCO.

Nta buyobozi bwa minisiteri y'ububanyi n'amahanga busabwa kuboneka kuri uyu munsi kuko ibiganiro biri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Nta gusinya kurabaho kuri uyu wa 2 Gicurasi (05). Icyakora ibiganiro bikazakomereza mu cyumweru cya gatatu cy'uku kwezi, aho hateganywa inama y’abaminisitiri i Washington kugira ngo hasinywe amasezerano ahuriweho.

Biteganyijwe ko mu kwezi kwa Kamena (06), Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame bazasinyira ku mugaragaro ayo masezerano y’amahoro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imbere ya Perezida Donald Trump n’abandi bayobozi bo muri Afurika bazaba batumiwe.

Iyi ntambwe ikurikiye ibikorwa by’ubuhuza bikomeje hirya no hino.

Mu minsi ishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yasuye akarere k'Iburasirazuba n'ibiyaga bigari ariko ntiyageze Kigali kubera umubano utameze neza. Tiffany Sadler, intumwa yihariye y’u Bwongereza, nawe yagaragaje ko ashyigikiye ibikorwa bigamije amahoro. Ubumwe bw’u Burayi nabwo bwasabye ko hajyaho ibikorwa bifatika bikurikije ibyemeranyijweho.

Mu gihe ibiganiro bikomeje no i Doha, Perezida Trump yavuze ko afite icyizere ko amahoro arambye hagati ya RDC n’u Rwanda ari hafi kugerwaho.

@rfi

 May 2, 2025 - 09:25