Ibyo utamenye kuri Album yambere ya Juno KIZIGENZA wiyise ikirura

Umuhanzi Juno Kizigenza Uherutse gushyira hanze Album Yise YARAJE

Umuhanzi Juno KIZIGENZA umwe mu bamaze kubaka izina rikomey hano mu Rwanda no hanze yamaze gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Yaraje’ ikubiyemo indirimbo yakoranye n’abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol,Butera Knowless, Riderman, Bull Dogg, King James na Ally Soudy.

kwamamaza

Binyuze mu kiganiro SUNDAY NIGHT cya Radio ISANGO Star uyu muhanzi yavuzeko Iyi album yise ‘Yaraje’ isobanura inzozi ze iriho indirimbo 17 zirimo Yaraje, Champion, Roke, Abradacabra , Isengesho, Mama, Biraryoha, Tonight , Ikirara, Zezenge, Lavie, n’izindi esheshatu yakoranye n’abandi bahanzi.

Izo zirimo You yakoranye na King James, Umugisha yakoranye na Butera Knowless, Overdose yakoranye na Bull Dogg, Umusore yakoranye na AllySoudy , My Wife yakoranye na Riderman, Igitangaza yakoranye na Bruce Melodie na Kenny Sol.

Mu bitangaje kuri iyi album yise Yaraje, uyu muhanzi yatangarije ISANGO Star ko indirimbo yise UMUGISHA yakoranye na Butera Knowless bagiye kuyikorana batarahura amaso ku maso, dore ko yarangiye badahuriye muri studio. dore ko yagize igitekerezo cyo kuzakorana indirimbo nuyu muhanzikazi, akabinyuza ku muyobozi wa Kina Music, ISHIMWE K. Clement akabyemera.

Ati "umunsi wo gufata amajwi yayo (Recording) iyi ndirimbo BUTERA Knowless ntabwo yabonetse kubera impamvu z’akazi, nayiye muri studio mpfata ibyange ndataha" akomeza avuga ko ubwo Butera Knowless yabonaga umwanya byahuriranye n'uko nawe yasanze ntawe afite bisanga bayikoze ntanumwe ubashije kubonana n'undi.

Uyu muhanzi yavuze ko baje guhura nyuma indirimbo yararangiye.Juno Kizigenza yavuze ko iyi album igamije kwishimira ibyiza amaze kugeraho nyuma y’imyaka itatu amaze atangiye muzika by’umwuga ndetse no gushimira abantu batandukanye bamugaragarije urukundo.

Kanda Hano urebe ikiganiro cyose

Kanda hano urebe indirimbo ye nshya yise Yaraje

Umwanditsi: KAVUKIRE Alex

 Jun 20, 2023 - 08:15