Iburasirazuba: Barasaba ko hakorwa ubuvugizi, kaminuza ya UNILAK igafungurwa

Abarwanashyaka b'ishyaka Green Party bo mu ntara y'Iburasirazuba barasaba ubuyobozi bw'iri shyaka kubakorera ubuvugizi Kaminuza ya Kibungo UNIK ikongera igafungurwa. Bavuga ko ifungwa ryayo ryatumye ababoneraga hafi ubumenyi mu by'uburezi basigaye bakora ingendo ndende bajya kubushaka kure. Ubuyobozi bw'iri shyaka bwemeranywa nabo, bukavuga ko kuzabakorera ubuvugizi cyangwa kahaza indi kaminuza.

kwamamaza

Muri Kamena (06) 2020, nibwo minisiteri y'uburezi (Mineduc) yafunze burundu kaminuza ya Kibungo UNIK yahoze yitwa UNATEK. Icyo gihe itangazo rya Mineduc yagaragaje ko ifunze iyi kaminuza hashingiwe ku maraporo  y’amagenzura yayikozwemo mu bihe bitandukanye.

Si ubwa mbere ijwi ryo gusaba ko yongera gufungurwa ryumvikanye, nubwo kuri iyi nshuro byongeye kugarukwaho n'abarwanashyaka b'ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, mu nteko rusange yabereye mu ntara y'Iburasirazuba.

Bagaragaje ko kuba iyi kaminuza yarafunzwe byagize ingaruka ku barimu bashaka kongera ubumenyi mu burezi.  Basaba ubuyobozi bw'iri shyaka kubakorera ubuvugizi ikagaruka.

Umwe yagize ati: “Baramutse babikoze, hakagaruka ishami ry’uburezi hano mu ntara y’Iburasirazuba byaba ari byiza cyane kuko abantu benshi basigaye bishimira kujya mu burezi bitewe na motivation irimo. Bifite ingaruka cyane kuko nk’inaha hari abana b’inaha batabasha kubona ubushobozi bwo kujya kwiga kure. Ariko iramutse ihaje byaborohera bikagerwaho na buri umwe.”

Undi ati: “ UNIK yari yaravuye ku izina rya UNATEK, yabafashaka kwiga cyane ku bintu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’uburezi. Urebye muri iki gihugu, abantu benshi bafite diploma z’uburezi wasanga barize [birihira] muri UNATEK.”

“ ikintu twasaba umuyobozi Dr. Frank Habineza ni uko yazakora ubuvugizi, na leta ikaba yashyiramo inkunga noneho iyi kaminuza ikongera ikagaruka kuko yafashije benshi.”

Hon Dr Frank Habineza; Umuyobozi mukuru wa Green Party, avuga ko ubusabe bw'abarwanashyaka bufite ishingiro kuko nta kaminuza yigenga y'Uburezi iri mu ntara y'Iburasirazuba ku buryo abashaka kubwiga bajya kure, mu zindi ntara.

Avuga ko hari byinshi bakoramo ubuvugizi bigakunda, bityo bagiye kuyikorera ubuvugizi ikaruka cyangwa hashyirwe indi kaminuza yafasha abajya kwiga kure.

Ati: “ ikibazo bakitugejejeho kandi bari bagisabiye ko tugikorera ubuvugizi kugira ngo Intara izongere igire kaminuza, bakavuga bati ko muri uru ruhande rw’intara, cyane cyane I Kibungo hahoze kaminuza kandi yagiriye abanyarwanda benshi akamaro.”

“Ni igitekerezo twakiriye turakoraho ubuvugizi, cyane mu kureba niba hari uburyo yavugururwa, uburyo hagashakwa ubushobozi bw’amafaranga cyangwa n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo kaminuze ibe yagaruka muri iyi ntara, cyane cyane mu karere ka Ngoma kuko yarahahoze kandi inyubako ziracyahari.”

Mu nteko rusange y'ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party yateraniye mu ntara y'Iburasirazuba,hatanzwe ibitekerezo bizongerwa muri manifesto y'ishyaka,birimo icy'uko iminsi 30 y'igifungo y'agateganyo yajya yubahirizwa.

Muri iyi nama kandi, hanatowe abantu 14 bazahagararira ishyaka mu matora y'abadepite ateganijwe muri Nyakanga (07) uyu mwaka.

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 Mar 25, 2024 - 16:40