Andre Onana yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports yiteguye gutsinda Kiyovu Sports

Andre Onana yasubukuye imyitozo ari kumwe n’abandi, kuva kucyumweru nibwo yatangiye imyitozo barimo kwitegura ikipe ya Kiyovu Sports bazahura kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Kigali.

kwamamaza

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Andre Onana wari umaze igihe kingana n’ukwezi atagaragara mu mikino ya Rayon Sports kubera ikibazo cy’imvune yagiriye mu mukino wa Made in Rwanda Cup Final yari yahuye na Kiyovu Sports, ubu yagarutse mu myitozo we na bagenzi be bitegura gukina na Kiyovu Sports.

Usibye Onana undi uvugwa ko ashobora gukina umukino wa Kiyovu ni Mbirizi Eric nawe akaba yari amaze iminsi yaravunitse atari kumwe n’abandi mu myitozo.

Uyu mukino watangiye kuvugisha benshi aho abafana ba Kiyovu bakomeje kwiyenza kuri Rayon Sports ku mbuga nkoranyambaga ndetse imihigo ikaba ari yose mu Bayovu barahiye gutsinda mucyeba wabo w’ibihe byose Rayon Sports.

Tubibutse ko kuva Mvukiyehe Juvenal yaba Perezida wa Kiyovu Sports ataratsindwa na rimwe na Rayon Sports, mu mikino itandatu yabahuje kuko Kiyovu yabatsinze itanu banganya umukino umwe gusa.

Inkuru ya Kamarebe Naila Isango Star

 Nov 8, 2022 - 14:02