
Huye: Abamotari bagira umwanda bagiye kuzajya bahanwa
May 30, 2025 - 17:00
Abatwara abagenzi kuri moto barasabwa kwimakaza umuco w'isuku ku myambarire no muri kasike kuko mu gihe cya vuba, utazajya abyitwararika, akagira umwanda, azajya abihanirwa.
kwamamaza
Hashize umwaka Minisiteri y'ibikorwaremezo itangije ubukangurambaga busaba abatwara abagenzi kuri moto kugura kasike ikwiye yujuje ubuziranenege. Umuyobozi muri Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda- ushinzwe za moto, CSP HABINTWARI Vincent, avuga abamotari bakwiye kwakira neza izo kasike, bakazigirira isuku, batibagiwe n'iyabo ubwabo kuko hari abatazigirira isuku.
Yagize ati:"Umugenzi yemerewe kugusanga aho uri kaguhitamo mukagenda. Iyo usa nabi ntabwo akwegera. Ugasanga yambaye nk'ibikoti byinshi cyane nka bitanu, uko yazindutse n'izuba ryava ntiyibuke ko ryavuye! N' imvura yagwa bigakomeza bikanyagirwa, izuba rikongera ikamwumiraho! Mujye muba abasirimu ariko."
"Kandi dukeneye abamotari bakaraba, basa neza, bambaye imyenda ikeye, biborosa, ukagira impumuro nziza utwarana umugenzi. Akakuvugisha ugaseka, ye kugira ibintu bibi yumva! Colgate ntabwo ihenda! Bwa bwana bwabaga bumeze nabi ngo ni ikiroso! Ni ibyo tubashakaho."
"ugasa neza, moto igasa neza, ukubahiriza amategeko y'umuhanda, nta kindi."

Abatwara abagenzi kuri Moto muri Huye bavuga ko kaisike bazibonye kandi kandi biteguye kuzigura. Ku kibazo cy'isuku, bemeza ko nabo hari aho babona bakwiye kwikubita agashyi.
Umwe muribo ati:" Abafite umwanda turababona."
Undi ati:" Ntabwo umuntu azaba yiviriye mu rugo yakarabye nuko ujye kumwicira gahunda y'umunsi bitewe na wa mwanda wo muri kasike imbere! Biba byiza iyo agasuku ugaharaniye pe."
Hari abavuga ko kubona umumotari udafite isuku amufata nk'utita ku kazi ke.
Umwe ati:"Njye mbona n'akazi ke atakitayeho. Iyo itameshe n'umugenzi biramubangamira. Nashishikariza bagenzi banjye kujya bita ku isuku."

BYIRINGIRO Alfred; umujyanama mubya tekiniki ushinzwe gutwara abantu n'ibintu muri Minisiteri y'ibikorwaremezo, avuga ko kuba bamwe mu bamotari batagirira isuku ibikoresho ari ukutabiha agaciro.
Yagize ati:" Ntabwo twavuga ko bigoranye ahubwo ni ukutabiha agaciro. Rero iriya kasike yaje, uriya mwenda urimo imbere uba wujuje ubuziranenge, ntabwo ari umwe ucika buri munsi. Rero nkuko duhanagura imyenda, twabashishikariza kugira wa muco wo kumva ko dukwiriye kugira isuku y'ibyo twambara. Ingofero iba ikoreshwa n'abantu benshi, ukaba ufite agatambaro cyangwa ka sanitizer ukajya uhita uyisukura."
Anavuga ko abamotari bakwiye guhindura imyumvire kuko hari n'ibihano biteganyijwe k'utita ku isuku.
Ati:"Turi kwigisha abantu ariko nyuma hazajyaho amabwiriza ajyanye no kunoza isuku y'abakora umwuga wo gutwara abantu n'ibintu kuri moto. Utazayubahiriza, hari ibihano bizajya bimugenerwa nk'uko bizaba biteganwa n'ayo mabwiriza."
Kugeza ubu, imibare igaragaza ko mu Karere ka Huye hari abatwara abagenzi kuri moto bazwi ' nk'abamotari' basaga 1200.
@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star-Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


