Hongerewe ikiruhuko cy’ababyeyi: Amwe mu makuru yaranzwe umwaka mu mibereho myiza

Mu rwego rw’imibereho mwiza, uyu mwaka twagarutse kuri byinshi bitandukanye bijyanye n’ubuzima n’imibereho myiza rusange y’abaturarwanda. Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho, amwe mu makuru yaranze uyu mwaka.

kwamamaza

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’umwaka w’ 2022, aho isi byasaga naho itarava neza mu ngorane z’icyorezo cya Covid- 19, Isango Star yaganiriye n’abaturage batandukanye bavuga ko batangiranye ingamba nshya umwaka w’2023.

Abatuye umujyi wa kigali bavuze ko nk’abagizweho ingaruka zikomeye n’iki cyorezo zatumye bakuramo isomo ryo kwizigamira ndetse no kwiteza imbere.

Umwe yagize ati: “ingamba ni nyinshi ariko ubishobozwa n’Uwiteka nyine.”

Undi yagize ati: “ aka kamoto ntwara, nshaka gukora neza kugira ngo ndebe ko nasoza kukishyura. Ni ak’umukire [akamoto]. Si n’ibyo gusa, nshaka kugera ku kindi kigero runaka, kuko hari byinshi nteganya: hari nk’agashinga natangije ko kubakisha amazu, hari iyo mbamo ari ku ruhande nagerageje kuhubaka amazu abiri, sindayakorera amasuku ariko ndashaka kureba uko nabasha gukora ngashyiramo imbaraga kugira ngo 2023 izasige maze kuzisiga nkanazikinga, niyo ntego mfite.Mbese ninsoza…nzaba mbashije kugera ku ntego.”

Hagaragajwe ikigero cy’ubucucike buri mu Rwanda

Ubwo umwaka w’2022 waganaga ku musozo, mu Rwanda hatangajwe ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryabaye muri Kanama (08) 2022, aho ryagaragaje ko Abanyarwanda ari 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 bagaragajwe mu ibarura ryaherukaga mu mwaka wa 2012.

Murangwa Yusouf; umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yavuze ko iyi mibare ifasha mu igenamigambi.

Ati: “ibarura ry’abaturage n’imiturire rigamije kuduha umubare nyawo w’abaturarwanda bose, uko batuye n’imibereho yabo. Iyi mibare izadufasha cyane mu igenamigambi.”

Ashingiye ku mibare y’abaturarwanda bose muri 2022, Murangwa avuga ko abanyarwanda biyongereyeho miliyoni zirenga ebyiri ndetse abagore aribo benshi.

Ati: “ abagore nibo benshi ku kigero cya 51.5%, abagabo bo ni 48.5%. abanyarwanda benshi batuye mu cyaro ku kigero cya 72.1%, abatuye mu mujyi ni 27.9%. Intara y’Iburasirazuba niyo ituwe cyane, aho ituwe n’abagera kuri miliyoni 3.5, hagakurikiraho Amajyepfo [miliyoni eshatu], intara y’Iburengerazuba [Miliyoni 2.8], Amajyaruguru [miliyoni 2]. Umujyi wa Kigali utuwe na Miliyoni 1.7 ariko aba ni abantu batuye mu mujyi wa Kigali, ku manywa baba mu tundi turere twegereye umujyi wa Kigali baza kuhakorera.”

“ ibarura rigaragaza ko ubucucike buri hejuru cyane tugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere kandi iyo mibare ikagaragaza ko uko umubare w’abanyarwanda wiyongera, ninako ubucucike buzagenda buzamuka. Buzaba ku bantu 503 batuye kuri kirometero- kare imwe, tugere hafi abantu 894 batuye kuri kirometero-kare imwe mu mwaka wa 2052. Uyu mubare uri hejuru cyane tugereranyije n’ibindi bihugu byo mu karere.Urugero: Tanzania ni abantu 67, muri Kenya ni abantu 92, Uganda ni abantu 229, igihugu cy’U Burundi nacyo gifite ubucucike buri hejuru. Ariko aha ngaha hari n’ibindi bihugu nka Singapor bafite ubucucike buri hejuru cyane burenga ibihumbi 8000, na HongKong bafite ubucucike burenga ibihumbi 7000 kandi nta kibazo bafite. Impamvu badafite ikibazo ni igenamigambi ryiza ribafasha kugira ngo bature neza, bakore neza n’ibindi byose bikenewe.”

 Icyizere cyo kuramba cyarazamutse

Ubwo hagaragazwaga ibyavuye mu ibarura n’imiturire rya gatanu, hagaragajwe ko icyizere cyo kuramba kw’Abanyarwanda kigera ku myaka 69,6 kivuye kuri 64,5 cyariho mu mwaka wa 2012.

Hanagaragajwe ko ikigero cyo kubyara cyongeye kugabanuka [uburumbuke bw’abanyarwandakazi], aho kigeze ku bana 3,6 ku mugore umwe, bavuye ku bana 4,0 bariho muri 2012.

Intara y’Iburasirazuba niyo yaje ku mwanya wa mbere mu kubyara abana benshi, aho umugore umwe abyara abana 4,0; naho iy’Amajyepfo hamwe n’iy’Iburengerazuba bakaba bageze ku bana 3,8. Naho intara y’Amajyaguru bakaba ari abana 3,3, mu gihe  umugore umwe wo mu mujyi wa Kigali abyara abana 3,0.

Umubare w’abatunze inyakiramajwi wariyongereye!

Ingo zitunze  Radio [inyakiramajwi] byagaragaye ko zageze ku kigero cya 50% mu myaka 20, aho ubu zigeze kuri 81.3% zivuye kuri 43.4% mu mwaka w’ 2002.

Muri 2012 ingo zabonaga amazi meza yo kunywa zari 64%, ibarura ryagaragaje ko ubu ari 82.3%. Icyakora Iburengerazuba ni bo bakiri inyuma mu kugira amazi meza nubwo bafite imigezi n’ibiyaga byinshi ugereranyije n’ahandi, aho abaturage 100, ababona amazi meza ari 75 [75.4%].

Umujyi wa Kigali ni 97,4% Uburasirazuba ni 81,1%, Amajyepfo ni 78,4%, naho Amajyaruguru bakaba 84,9%.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 5 ryanerekanye ko imibare y’abatuye mu mazu asakazwe n’amabati yazamutse mu myaka 20 ishize, aho yavuye ku ngo 43.4%  igera kuri 74.1%.

Abatuye mu zisakaje amategura baragabanutse bagera kuri 25.6% bavuye kuri 39.6% bariho muri 2002. Icyakora mu cyaro niho hakigaragara cyane inzu zizakaje amategura, aho bari 33.9%

Muri rusange, Abanyarwanda bakoresha telefoni ngendanwa bageze kuri 78,1%, bavuye  kuri 54,1% bariho muri 2012 , mugihe muri 2002 bari 2,3%.

Ikiruhuko cy’Umubyeyi cyarongerewe

Mu mibereho myizakandi, uyu mwaka hongerewe iminsi igize ikiruhuko cyo kubyara ku bagabo ndetse n’abagore.

Itegeko rishya ryerekeye ubuzima n’umutekano ku kazi ari naryo rikubiyemo ibiruhuko bihabwa abakozi, ryemeje ko umugore wabyaye azajya ahabwa ikiruhuko kingana n’ibyumweru 14, mu gihe iminsi yahabwaga umugabo we yongerewe ku buryo ishobora kugera kuri 12.

Iri tegeko ryemejwe nyuma y’igihe kinini hari ubusabe busabira cyane cyane abagabo kongererwa igihe bahabwa iyo abo bashakanye bibarutse. Yaba Abadepite n’imiryango itegamiye kuri leta, bavugaga ko byafasha abagabo kurushaho kwita ku miryango yabo.

Ubusanzwe Ingingo ya 56 y’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda yateganyaga ko ikiruhuko gihabwa umubyeyi w’umugore iyo yabyaye ari ibyumweru 12 bikurikiranye, mu gihe umugabo we yagenerwaga ikiruhuko cy’iminsi ine  mu gihe umugore we yabyaye. Gusa mu itegeko rishya ryagiye hanze hakozwe impinduka.

Rigena ko umukozi w’umugore wabyaye afite uburenganzira ku kiruhuko cyo kubyara kingana n’ibyumweru 14 bikurikirana birimo ibyumweru bibiri ashobora gufata mbere yo kubyara. Ibyumweru 14 bingana n’iminsi 98 ubwo ni ukuvuga amezi atatu arengaho iminsi mike.

Iyo hari ingorane zibayeho zishingiye ku kubyara, zaba ku mukozi w’umugore wabyaye cyangwa ku mwana wavutse bikemezwa na muganga wemewe na Leta, umukoresha aha uwabyaye ikiruhuko cy’inyongera kitarengeje ukwezi kumwe kandi gihemberwa.

Mu gihe umukozi w’umugore yabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama, ahabwa ikirukuko kingana n’ibyumweru umunani bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye.

Ku rundi ruhande, iminsi abagabo bagenewe ishobora kugera kuri 12, aho iri tegeko rigena ko umukozi w’umugabo afite uburenganzira ku kiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi irindwi ikurikirana mu gihe umugore we yabyaye. Gusa iyo hari ingorane zibayeho zishingiye ku kubyara, zaba ku mukozi w’umugore wabyaye cyangwa ku mwana wavutse bikemezwa na muganga wemewe na Leta, umukoresha aha umugabo ikiruhuko cyo kubyara cy’iminsi itanu y’akazi yiyongera kuri ya yindi irindwi.

Hizwe ku ngamba zirambye zafasha abatuye isi kwimakaza isuku n’isukura

Mu mibereho myiza ishingiye kuri gahunda ya guverenoma y’imyaka irindwi mu kwihutisha iterambere, kuri gahunda yo kwihutisha ikwirakwiza ry’amazi n’amashanyarazi, I Kigali mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga yo kwigira hamwe ingamba zitandukanye zo kugeza amazi meza ku batuye Isi no kubafasha kubona uburyo bugezweho bwo kwimakaza isuku n’isukura.

Ni inama mpuzamahanga yabaye ku itariki 11 Ukuboza (12) 2023, yari yitabiriwe n’intiti zirenga igihumbi ziri kurebera hamwe uburyo amazi yagezwa kuri bose, cyane ko kuyabura bifatwa nko kubura ubuzima.

 Ikigo Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, cyatangaje ko kugira ngo u Rwanda ruzagere ku ntego yarwo yo kuba igihugu gikize mu 2050 gikeneye byibuze amafaranga y’u Rwanda arenga  miliyari ibihumbi 12 kugira ngo abaturage bose bazabe bagerwaho n’amazi meza.

Prof Omar Munyaneza; Umuyobozi wa WASAC Group, yavuze ko kugira ngo abo baturage bose bazabe bafite amazi meza n’uburyo bw’isuku n’isukura bugezweho, inyigo yakozwe ikagaragaza ko buri mwaka ruzaba rukeneye miliyoni zirenga 400 z’amadolari y’Amerika.

Dr Jimmy Gasore; Minisitiri w’Ibikorwaremezo, yahamije ko bijyanye n’imishinga bafite, iyo ntego bizeye ko izakunda.

Ubwo yagezaga ijambo kubitabiriye iyi nama yabahaye umukoro wo kuzirikana ibivamo, ati: “ Kuri buri wese witabiriye iyi nama ndamuha insingano zo kuzirikana akamaro k’amazi no kuzirikana icyabazanye muri iyi nama. Iyi nama tuyitegerejeho kuba umwanya mwiza wo kubaka imikoranire no kuyigeraho nk’abari mu runana rw’amazi ku isi yose.”

U Rwanda rwihaye intego yuko byagenda kose mu myaka 10 ruzaba ari igihugu gifite ubukungu buciriritse, mu gihe mu myaka 20 izakurikira ruzaba ruri mu bikize. Kugeza uyu munsi, u Rwanda rufite inganda z’amazi zirenga 25 zitanga amazi angana  na meterokibe 3.934.224 ku mwaka.

Icyakora ayo yose ntabwo agera ku baturage kuko nka Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022, yagaragaje ko inganda zitunganya amazi zikora ku kigero kiri hasi cyane y’ubushobozi zifite, aho mu nganda 25, izigera kuri 11 zikora ku kigero kiri munsi ya 75% by’ubushobozi bwazo.

 Dec 26, 2023 - 17:32