Hatangiye umwiherero ugamije gusuzuma no kwiga ku mishinga y'udushya ishingiye ku ikoranabuhanga

Mu rwego rwo guteza imbere udushya n’ikoranabuhanga mu rubyiruko rw’u Rwanda, hatangiye umwiherero w’iminsi ine ugamije gusuzuma no kwiga ku mishinga y'udushya ishingiye ku ikoranabuhanga.

kwamamaza

Ni icyiciro cya gatatu cya gahunda ya Innovate4DigiJobs ishyirwa mu bikorwa na ICT Chamber ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Abitabiriye uyu mwiherero ni abarimo mu mishinga icyenda (9) yatoranyijwe muri makumyabiri n'umwe (21). Bose bahuriye ku ntego yo guteza imbere ibisubizo bishobora gutanga akazi ku byiciro bidakunze kwitabwaho birimo urubyiruko, abafite ubumuga n’abagore.

Abitabiriye bavuga ko iyi gahunda ibaha amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwabo, kubona ubufasha ndetse no kugera ku bashoramari bashobora kubatera inkunga. Basanga ari intambwe ikomeye mu guha urubyiruko amahirwe yo guhindura ibitekerezo byabo imishinga ifatika.

Ku ruhande rw’abategura aya marushanwa, bavuga ko intego nyamukuru ari ukurema urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhanga ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Muri uyu mwiherero kandi, hazatoranywa imishinga itanu (5) izahatana mu irushanwa rya Hanga Pitch Fest, aho hazatangwa ibihembo birimo inkunga y’amafaranga n’amahirwe yo guhabwa ubufasha mu iterambere ry’imishinga.

 Sep 3, 2025 - 14:38