Haracyari icyuho mu guha akazi abafite ubumuga

Abafite ubumuga baravuga ko hakiri icyuho ku bijyanye no kubona akazi kuko hari abakoresha benshi bakibarebera mu ndorerwamo y’ubumuga bafite, aho kwizera ibyo bashoboye gukora. Basaba ko abantu bahindura imyumvire bakareba ibyo nabo bashoboye kuko bihari kandi babikora neza. Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo isaba abakoresha, cyane cyane abikorera kugerageza bagaha amahirwe abafite ubumuga bashingiye ku bumenyi bwabo.

kwamamaza

Bamwe mu bantu  bafite ubumuga bagaragaza ko hakiri ikibazo mu mitangire y’akazi kuri bo kuko hakiri inzitizi zijyanye n’ibikorwaremezo ndeste n’imyumvire ku bakoresha.

Bavuga ko bikwiye guhinduka nabo bakibona ku isoko ry’umurimo kuko nabo bashoboye.

Nkubito Steven ufite ubumuga bw’ingingo avuga ko “imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo ni nyinshi ariko wenda navuga nko mu bijyanye no gushaka akazi n’izindi serivise rusange. hari nk’ahantu nigeze gukora ikizamini cy’akazi ndagitsinda nuko njya muri training. Akazi kagiye gutangira, gusinya contract bigeze  nuko barambwira ngo ntabwo bari bukoreshe eumuntu ufite ubumuga ngo akazi kabo ntabwo umuntu ufite ubumuga yagakora. Nuko birangira ntakaje ako kazi kandi natsinze neza nuko ndataha.”

“ hari n’ahandi nagiye nkora ibizamini ariko ngiye kureba aho gukorera nsanga nta accessibility ihari. Nsanga ni ukuzamuka muri etage kandi ntabwo bari bafite essenceur, ari escallier nuko ako kazi nako mba ndagatakaje. Ahandi nakoze imbogamizi nahabonye ni kuri mugenzi wanjye wari ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva noneho ugasanga babandi bamuhaye akazi ntibabasha kuvugana nawe kuko batazi ururimi rw’amarenga. Yahise atakaza akazi.”

Ibi abihurizaho na Uwishyaka Bazilisa ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije. Yagize ati: “ mu nzego za Leta, abikorera…ni uko muri gahunda zose bagomba gukora batekereje no kubafite ubumuga, ntibarobanure  ngo uyu afite ubumuga ubu n’ubu kuko bose hari ahantu bagenda bahurira.”

Ku rundi ruhande ariko, bavuga ko hari n’ibikoresho byabafasha gukora akazi babonye neza ariko kuko bihenda bikagorana ko bakabona.

Uwiragiye Julien; umuyobozi ushinzwe gahunda y’igihugu yo kwimenyereza umwuga muri minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, asaba abikorera kudaheza bene abo bafite ubumuga ku murimo ahubwo bakareba ku bushobozi bifitemo

Ati: “imbogamizi turazibona kandi hari n’icyo leta yabikozeho. Kugeza ubu, amategeko cyangwa politiki na porogaramu zose zihari ntiziheza. Ni ukuga ngo bihamagarira uwikorera wese kumva ko ataheza umuntu kubera ko afite ubumuga ahubwo akareba ubushobozi afite. Ibyo rero turabizi kandi tubikoraho.”

“abikorera turabasaba kumva icyo itegeko ry’umurimo rivuga. Bakwiye kujyana na gahunda y’ukudaheza ( inclusiveness) ahubwo hakabaho kureba impano zishobora kubafasha gutera imbere mu kazi kabo ariko ntihabeho guheza umuntu ngo nuko afite status runaka y’ubumuga kuko tubona ko byaba bibangamiye abaturage.”

Tulyashemererwa Jacqueline; umukozi w’ihuriro ry'imiryango nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga, Nudor, nawe yemeza ko hari gahunda n’amategeko leta yashyizeho yo kurengera abantu bafite ubumuga ariko agasaba ko yakubahirizwa.

Ati: “ ndabanza nshimire leta yacu y’ubumwe yashize umukono ku masezerano mpuzamahanga y’abafite ubumuga ndetse n’andi mabwiriza arengera abafite ubumuga.”

“ ariko imbogamizi zigihari ni uko nubwo ayo mategeko n’ababwiriza bihari, ntabwo birashyirwa mu bikorwa. Bivuga ko twese twahuriza hamwe imbaraga kugira ngo ayo mabwiriza n’amategeko byagiyeho bikurikizwe.”

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/kLeFCihZSKQ?si=oZCcPdCQaLKKTDwE" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Jan 6, 2025 - 13:26