
Hakenewe izindi ngamba mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika.
Nov 29, 2024 - 08:44
Nubwo umuco wo gusoma no kwandika ukomeje gutezwa imbere, hari bamwe mu basomyi n’abanditsi bahuriza ku kuba kugira ngo uyu muco ugere kuri bose hakenewe izindi ngamba kuko hakiri imbogamizi.
kwamamaza
Kimwe mu byo Leta y’u Rwanda ikomeje guteza imbere n’umuco wo kwandika no gusoma nka bimwe mu bigize umurage w’igihugu cy’u Rwanda, gusa abanditsi b’ibitabo ndetse n’abasomyi bavuga ko hakirimo urugendo ruto kuko hakigaragara inzitizi ku mpande zombi kugirango umuco ugerweho neza.
Umwe ati "ibitabo by'ikinyarwanda cyane cyane nibyo tubona bigenda bibura, birakwiye ko byiyongera, kwandika igitabo biracyahenze, harimo serivise nyinshi bisaba, umwanditsi agomba kugira inzu zabizobereye zizi kugikosora, iyo ujyanye igitabo ku bantu bagisoma abantu benshi ibyo birahenda".
Undi ati "biterwa n'iterambere bituma abantu benshi batabasha kwitabira umuco wo gusoma, dukurikije ikoranabuhanga ryaje ariko kugirango babashe kugenda ngo bagere mu byanditswe bikaba imbogamizi zikomeye, ukurikije amasomero dufite mu gihugu nayo ni macye cyane".
Nizeyimana Claude, umuyobozi w’ishami rya serivise z’inkoranyabitabo y’igihugu mu nteko y'umuco avuga ko ubwitabire bw’abanyarwanda muri serivise z’inkoranyabitabo bukiri hasi gusa ko hari ibiri gukorwa kugirango abanyarwanda bisange mu muco wo gusoma no kwandika.
Ati "ikibazo gikomeye cyane nuko abo bantu badukeneye ntabwo benshi bazi abo turibo, ntabwo bazi abo dukorera, uyu ni umwanya mwiza wo kugirango twongere dushishikarize abanyarwanda bose bamenye ko inkoranyabitabo y'igihugu ari iyabo, hari ubushakashatsi turimo gukora isuzuma bipimo kugirango turebe umuco wo gusoma no kwandika mu gihugu uhagaze ute, ubwo bushakashatsi nibwo buzatwereka neza ngo abantu dufite barashaka gusoma iki, akenshi hari igihe tubwira abantu ngo ntibasoma kandi badafite ibyo basoma cyangwa ibyo basoma bitari mu buryo bo bifuza gusomamo".
Kuri uyu wa Kane habaye igikorwa cy’imurikabikorwa rya serivise z’inkoranyabitabo y’igihugu, ni igikorwa cyahuje abari mu ruganda rw’ibitabo mu Rwanda ndetse n'abafite aho bahuriye n’ibitabo mu gihugu, kugirango barusheho kunoza imikoranire no kugaragaza ahakiri icyuho ndetse n’uburyo abanyarwanda barushaho kumenya no gukoresha umutungo uri muri serivise z’inkoranyabitabo y’igihugu nk’umurage w’u Rwanda.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


