
Guhererekanya abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biracyarimo inzitizi
Mar 4, 2024 - 08:31
Mugihe u Rwanda rukomeje gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bari mubihugu bitandukanye, hakomeje gufatwa ingamba zitandukanye zirimo gusinyana amasezerano n'ibindi bihugu bicumbikiye abasize bakoze Jenoside mu Rwanda. Ubu ibihugu 13 byamaze gusinyana amasezerano n’u Rwanda, aho kuva muri 2007 mu bihugu 33 hamaze gutangwa impapuro 1149 zagiye zitangwa muri ibyo bihugu.
kwamamaza
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Ugirashebuja Emmanuel yabisobanuriye komisiyo ya Sena y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’umutekano ko nubwo uru rwego rumaze gukora byinshi mu guhana ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, hakiri inzitizi mu gukurikirana abakoze ibi byaha bari mu bindi bihugu. Akenshi bigaterwa n’uko nta masezerano ibihugu bifitanye n’u Rwanda ndetse bimwe bikaba bidafite amategeko ahana icyaha cya Jenoside.
Ati "ingamba dufite zo kongera amasezerano yohererezanya abanyabyaha, imwe muri izi ngamba nuko u Rwanda rukomeza kugenda ruhamagara ibindi bihugu bitandukanye kugirango tubisabe ko twakorana amasezerano yo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha, tubikora dufatanyije na MINAFET, ubushinjacyaha bukuru ntibuhwema gukorana neza na komisiyo ziza hano mu Rwanda, n'ubwo hari inzitizi tugenda tureba niba hari icyakorwa kugirango turebe niba zavaho, aya masezerano yasinywe n'ibihugu bigera kuri 32".

Bamwe mu basenateri bari muri ibi biganiro basabye ko hakwiye gushyirwa imbaraga ku gukurikirana abakoze ibyaha bya Jenoside bari muri Afurika ndetse n’ibindi bihugu byasinyanye amasezerano n’u Rwanda uko ari 13.
Umwe ati "birababaje kumva umuntu wakwiciye abantu ahungira mu baturanyi, murebe abantu bari muri RDC, murebe abantu bari mu Burundi, abantu bahungiye muri Uganda, muri Tanzania".
Undi ati "kuba abakoze Jenoside batarafashwe ngo boherezwe mu Rwanda cyangwa se ngo bakurikiranirwe aho bahungiye nibyo biri kugira ingaruka yo gukomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere turimo, biteye isoni, uyu muryango wa Afurika yunze ubumwe turimo ubivugaho iki, EAC ibivugaho iki?"
Minisitiri Ugirashebuja Emmanuel kuri ibi bibazo byibazwa, yasubije ko inzitizi ikomeye igenda ishingirwaho ni amaraporo agenda akorwa n’imiryango imwe n'imwe ku Rwanda ndetse na sosiyeti babamo ikabigiriramo uruhare ahanini bishingiye ku mpamvu za Politike.

Ati "rimwe na rimwe bagendera kuri za raporo zifutamye, ibyerekeye amategeko biba byumvikana ko iki cyaha gikwiye guhanwa, niba umubano hagati y'ibihugu 2 utameze neza ugasanga n'imanza nazo ntabwo bazikurikirana, usanga hari ubushake buke, muri Afurika ubufatanye buracyari hasi, birababaje kubona abaturanye ariho tubona ibibazo byinshi".
Bamwe mu bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kubona ubwenegihugu bw’aho baba bakanahindura imyirondoro yabo, ahanini ibihugu bifite ubushake buke bwa politike mu gukurikirana abakekwa gukora Jenoside yakorewe Abatutsi bagasinyana amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’u Rwanda.
Izi mpapuro zo guta muri yombi abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994 uko ari 1149 mu bihugu 33, muribo 30 boherejwe mu Rwanda, abantu 29 bacirwa imanza mubihugu barimo .
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


