Gishari: Bashinze itsinda rishinzwe kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside bifashishije imbuga nkoranyambaga 

Abanyeshuri bo muri Rwanda Polytechnic ( RP) Ishami rya Gishari riherereye mu karere ka Rwamagana baravuga ko bakoze itsinda rishinzwe kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bifashishije imbuga nkoranyambaga.

kwamamaza

Muri ibi bihe ikoranabuhanga ryateye imbere, hari abaryifashisha bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, aho usanga bayihakana ndetse bakanayipfobya.

Icyakora abanyeshuri bo muri Rwanda Politekinike ishami rya Gishari ruherereye mu karere ka Rwamagana, bavuga ko mubyo bigishwa mu ishuri hiyongeraho no kubatoza kuba bamwe mu barinda icyabatandukanya nk'abanyarwanda.

Mu gushimangira ubumwe bwabo, bashinze ihuriro ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara ku mbuga nkoranyambaga, kuko abayipfobya n'abayihakana aribwo buhungiro babonye. 

Umwe muri bo yabwiye Isango Star ko "Twishize hamwe nk'abanyeshuri dushyiraho itsinda rizajya ridufasha gusubiza cyangwa kugenda rinyomoza abo bapfobya amateka y'igihugu cyacu."

Mugenzi we, nawe ati:" Muri iki gihe hariho intambara zikorerwa ku ikoranabuhanga kandi zigiye zitandukanye z'abasebya igihugu cyacu kugira ngo babashe gusenya ubumwe bw'abanyarwanda. Ariko twe n'urubyiruko twiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga amakuru agaragaza u Rwanda, amage rwanyuzemo."

"Tukarwanya umuntu wese ushaka kugaragaza ingengabitekerezo: haba kuri social media, haba aho tuba turi mu mashuri."

Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic ishami rya Gishari, Dr Mwitende Gervain, avuga ko nk'ishuri rya Tekinike, imyuga n'ubumenyingiro, bafasha abanyeshuri gusobanukirwa uburyo bakifashisha imbuga nkoranyambaga barwanya abagoreka amateka y'u Rwanda bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati:" Icyo ni ikintu dukangurira abanyeshuri kandi barabikora, iyo urebye imibare y'abitabiraga gukoresha imbuga nkoranyambaga barwanya ngengabitekerezo. Icyo tubahugurira ni ukubarwanya badatukana, ahubwo twerekana facts z'ukuri, z'ingenzi n'ibikorwa byivugira u Rwanda rwagezeho."

Dr. Nshimiyimana Augustin wo muri komisiyo ya IBUKA ku rwego rw'igihugu, avuga ko urubyiruko rw'abanyeshuri rwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe nuko abarimu batarwigishaga kwirinda urwango n'ubugome. Asaba abarimu b'ubu kujya baha abanyeshuri amasomo atuma ntaho bahurira n'amacakubiri n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati:"Wa mwana ukuri imbere utamushyiramo ibitekerezo by'abakurambere bibi kuko hari ibitekerezo by'abakurambere byiza. Ni ukuvuga ngo uba ugomba kumurinda ingengabitekerezo, ivangura, amacakubiri, kugira ngo bitandukanye  n'ikibi."

Mu rwego rwo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubafata mu mugongo, abanyeshuri bo muri Rwanda Polytechnic ishami rya Gishari, bashyikirije inzu y'agaciro ka Miliyoni 16 z'amafaranga y'u Rwanda, Uzamukunda Agnes utishoboye warokotse Jenoside utuye mu murenge wa Munyinginya, akarere ka Rwamagana.

@Djamali Habarurema/ Isango Star- Rwamagana.

 May 13, 2025 - 11:08