Gatsibo: Abarimu biyemeje guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuli.

Abarimu bo mur’aka karere baravuga ko bagiye guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri binyuze mu masezerano bazagirana n’ababyeyi babo bigisha. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu bufatanye bw’abarimu, ababyeyi ndetse n’inzego z’ubuyobozi.

kwamamaza

Imibare yerekana ko mu mwaka w’amashuri w’2021/2022 warangiye abana 101 aribo bataye ishuri burundu.

 Icyakora abarimu bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko kuba Leta yarabongereye umushahara ari imbaraga babongereye mu gukora umwuga wabo bawishimiye, ku buryo urugero rw’abana batsinda ibizamini bya leta ruzazamuka.

Bavuga kandi ko ibyo byose bizagendana no guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, hagakorwa igisa n’amasezerano hagati  yabo ndetse n’ababyeyi b’abo bana, kugira ngo bakumire burundu icyo kibazo.

 Umwe, yagize ati:“ Iyo mihigo ishobora hagati y’umubyeyi n’umurezi noneho umurezi akamenya neza ko umwana noneho n’umubyeyi akamenya ko yohereje umwana ku ishuli. Bose bafatanyije birashoboka.”

 Undi ati:“Ikintu cyabikemura ni ugusinya imihigo hamwe n’ababyeyi noneho bakatwemerera ko batazongera gusibya umwana ngo yagiye kubafasha gukora imirimo iyi n’iyi, kuko ibyo yagiyemo nibyo bizatanga icyo azaba cyo ejo hazaza.”

 Yongeraho ko “ ubu tugiye gushyiramo imbaraga haba mu kwigisha abana ariko nk’abarimu tugiye gukorana cyane n’ababyeyi umunsi ku munsi.”

 Sibomana Saidi; Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gatsibo, avuga ko umwaka w’amashuri w’2022-2023 hari ibizakorwa, cyane cyane ibyo kugarura ku ishuri abana baritaye ndetse no gukumira icyo kibazo kigacika  burundu.

 Ati: “Umuntu wa mbere umenya ko umwana ataje ni umwarimu, niwe umenya ngo uyu mwana amaze icyumweru atari mu ishuli nibo bagomba gutanga amakuru ba mbere  y’uko uwo mwana atari mu ishuli. Niyo mpamvu mu mihigo dufatanya nabo kugira ngo ikintu cyo gusubiza abana mu ishuli  ariko bakwiye gukurikiza izindi nzego. Inzego za mbere ni iz’ubuyobozi zigafatanya n’ababyeyi bakagira uruhare mu kugarura abana mu ishuli.”

 Mu karere ka Gatsibo habarurwa ibigo by’amashuri 148 birimo abarimu 283 bigisha mu mashuli y’incuke ariko bazongerwamo abagera ku 186, mu mashuri abanza higishamo abarimu 2 901 bakazongerwamo 120, abo mu mashuri yisumbuye ni 1 425,bakozongerwamo 208, mugihe abo mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro ari 727 bakazongerwamo 38.

 @ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Sep 20, 2022 - 11:24