Gatsibo: Ababyeyi basabwe kwirinda kuba nk'Interahamwe

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Dr Valentine Uwamariya, yasabye ababyeyi kwirinda kugwa mu mutego nk'uwa bamwe mu bagore bo mu cyahoze ari komine Murambi, bafatanyaga n'abana babo kwerekana aho Abatutsi bihishe kugira ngo bicwe. Ibi byagarutsweho ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kiziguro mu karere ka Gatsibo, haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyingurwa mu cyubahiro Imibiri 32 y'Abatutsi bazize Jenoside.

kwamamaza

Amateka yatanzwe na minisitiri w'umwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yagaragaje uburyo Abanyarwanda bahoze ari bamwe mbere y'umwaduko w'abanzu. Nyuma yo kugera mu Rwanda bahinduye ibintu, bashyira amacakubiri mu banyarwanda.

Dr Bizimana yavuze ko kuva icyo gihe Abatutsi batangiye gutotezwa ku buryo byageze mu 1962, mu cyahoze ari perefegutura ya Byumba ari naho hari akarere ka Gatsibo hishwe Abatutsi 2000. Ibyo byarakomeje bigera mu 1994, aho Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira uko bavutse.

Yagize ati: “abanyarwanda bemeraga badashidikanya ko igihugu cyabo cyari ihuriro ry’isi, risozwa n’umumwe burangwa no kwemera Imana imwe bahuriyeho. Mwumve ako kantu gato mfashe kerekana uburyo Padiri Pajesi na bagenzi be, basanze abanyarwanda bameze uko sociyete y’abanyarwanda bari bameze. Ijambo ubumwe, muri aka gace k’imirongo igera kuri 12, buza inshuro 4.”

Mu buhamya bwa Uwamariya Dorothi warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku Kiliziya ya Kiziguro, yavuze  ukuntu muri Jenoside yanyuze mu nzira y'inzitane, aho yabonye abo mu muryango we bose  bicwa agasigara wenyine. Gusa  yishimira ko yungutse abana ndetse n'igihugu n'ubuyobozi bwiza byamuhojeje amarira.

Ati: “kuri 11, Gatete yaraje hamwe n’interahamwe nuko aravuga ngo ‘nimutangire mukore’. Batemaguye abantu mu kiliziya, hari imiborogo nuko nsigara ndi nyakamwe, uku mundeba. Aho Data yavukaga ku Muhororo, aho Maman yavukaga I Nyanza ya Butare nuko abantu bitwa ba Gatera bafata ikaramu atari impuhwe…ariko ndashima leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nyuma yuko nsigaye mpagaze, ubu narabyaye mfite abana bane.”

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994,  muri Gatsibo habaye umwihariko, w’uko hari abagore bitwaga Abateramwete n'abana bitwaga imiyugira, aho bakoraga akazi ko kuranga aho Abatutsi bihishe kugira ngo bicwe.

Ahereye aha, Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, yasabye ababyeyi nk'inkingi y'umuryango kwirinda kugwa mu mutego nk'uwo w'urwango n'ubugome watumye Abatutsi bicwa.

Ati: “ twakwibaza turi ‘ese imiryango y’icyo gihe yari imeze ite?’ ibi bidukomange ku mutima, cyane cyane nk’ababyeyi kuko natwe ni umwanya mwiza wo kwibaza umusanzu dutanga mu kubaka abato bacu babyibuka duhereye iwacu mu muryango.  Nta handi bazakura amateka atagoramye uretse mu muryango, ho mu gicumbi cy’uburere bushingiye ku muco.”

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kiziguro, mu karere ka Gatsibo, hanashyinguwe mu cyubahiro Imibiri 32 y'Abatutsi bazize Jenoside,harimo 21 yakuwe mu murenge wa Gitoki na Kabarore ndetse na 11 y'umuryango wa Karake yimuwe aho bari ishyinguye.

Kugeza Ubu, urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro ruruhukiyemo Imibiri 20,129 y'Abatutsi bazize Jenoside.

@

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 Apr 12, 2024 - 14:33