Abakurikirana iby’umupira baranenga imyitwarire y’abarengwa n’amarangamutima yo gufana bagateza imvururu

Bitewe n’imvururu z’abafana zimaze iminsi zivugwa, zatewe no kutishimira imisifurire y’umukino waranze ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC, abakurikirana iby’umupira baragaya abateje izo mvururu n’abakomeje kuzikuririza kuko ngo bishobora guteza umwiryane n’amacakubiri mu banyarwanda, bavuga ko imyifatire nk’iyo idakwiye kuranga abakunzi b’imikino kuko iba igamije guhuza abantu aho kubatandukanya.

kwamamaza

Nyuma yuko umukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports wasubitswe kubera umutekano mucye watewe n’ibyemezo by’Abasifuzi bitanyuze Aba -Rayons. Ndetse wanakurikiwe n’imvururu zitandukanye haba mu bafana n’abakurikirana iby’imikino biva ku guterana amabuye byimukira ku guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga hamwe no mu bitangazamakuru.

Abakurikirana iby’umupira baranenga iyo myitwarire y’abarengwa n’amarangamutima yo gufana bikaba byavamo imvururu, n’umutekano muke kuko bishobora kubangamira umudendezo wa bamwe.

Umwe ati "hari ibintu byinshi bidakwiye, biriya by'imyigaragambyo, ibyo gutera amahane, gukora urugomo, kwishyira hamwe bagakora ibintu bidakwiye cyangwa bitabahesha agaciro n'icyubahiro, mba numva ari ibintu bidakwiye".  

Undi ati "ubundi mu mukino haba harimo gutsinda no gutsindwa, umufana nyawe agomba kwakira uko umukino wagenze, yego haba harimo kurushanwa ariko ayo marushanwa ntabwo ari ay'akavuyo ni ukugirango twishime nk'abafana".   

Bwana Alphonse Munyentwari, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yamaganira kure mwene ibyo bikorwa kuko atari byo bikemura ibibazo ahubwo bibiteza,  akavuga ko amategeko agiye kunonosorwa kugirango abazajya bagaragaraho mwene ibyo bikorwa babiryozwe.

Ati "niyo habaho gusifura nabi uko byagenda kose ntabwo byakemurwa no gutera amabuye ahubwo biriya n'ikipe ushobora kuyishyira mu bibazo, amategeko twagiye dukora nayo twasanze ubona hari ibintu atagiye atekereza cyane kubera ko hari ibintu tutari tunamenyereye, biriya bintu byo kwitwara kuriya, gutera amabuye mu kibuga, n'amategeko uko tugana imbere tuzayatunganya neza ku buryo azaba asubiza buri kibazo neza mu buryo butaziguye kivutse ku kibuga, ku misifurire tugomba kubahiriza ibyo umusifuzi avuze waba utabyumva, utabyemera hari uburyo bwo kubigaragaza, ibyo byose ni ibintu bifite amategeko abigenga".          

Ibyakurikiye uwo mukino ni ibintu abarimo nka Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire abinyujije ku rubuga rwe rwa X yamaganiye kure cyane cyane imvururu zahabaye aho yibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n'abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanwa n'amategeko.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 21, 2025 - 08:51