Elon Musk yaguze Twitter, yirukana abayobozi batatu.

Elon Musk ; umuherwe wa mbere ku isi yamaze kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri miliyari 44 z’amadolari y’Amerika, nk’uko bishimangira n’ibitangazamakuru byo muri Amerika. Abayobozi bakuru batatu bahise birukanwa, mugihe n’abandi benshi bashobora gusezererwa.

kwamamaza

Mugihe haburaga amasaha make ngo igihe ntarengwa Elon Musk yari yahawe ngo abe yashyize mu bikorwa amasezerano y’ubugure cyangwa agasubizwa imbere y’ubutabera, uyu muherwe yanditse kuri Twitter ko “inyoni irarekuwe” avuga ko agiye gushyira iherezo kur' ayo masezerano.

Ibi byashyize iherezo ikibazo cyari cyatumye Twitter ijya mu rukiko ishaka ko uyu muherwe akurikiza amasezerano y'ubugure yari yagerageje kwikuramo.

Icyakora Twitter ntiremeza uko kugurwa, ariko uwashoye imari mbere muri Twitter yabwiye BBC ko amasezerano y'ubugure yamaze kugerwaho.

Musk, uvuga ko aharanira gutanga ibitekerezo bya bose uko byakabaye nta gikuweho, yagiye anenga uburyo bwa Twitter bwo guconshora cyangwa gukora ubugororangingo bw'ibitekerezo.

Gusa yamaze kugaragaza imikorere ya Twitter iri mu biganza bye, aha ikaze abantu bose bashaka gukorana n’uru rubuga ndetse anashimira abasanzwe bakorana narwo.

Yavuze ko hari impinduka zizaba mu mikoreshereze y’uru rubuga , yaba mu gutangaza ibitekerezo ndetse no kwamamaza ibikorwa.

Abayobozi batatu bakuru birukanwe!

Inkuru yo kugura Twitter kwa Elon Musk irakirwa mu buryo butandukanye n'abakoresha uru rubuga ndetse n'abakozi b'iyi kompanyi.

Abayobozi bamwe bo ku rwego rwo hejuru muri Twitter, barimo Parag Agrawal; umukuru w'iyi kompanyi, bahise birukanwa.

Abantu benshi bo muri Amerika b'ibitekerezo bya politiki byo mu murongo w'ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera bishimiye ko Agrawal avuye ku mwanya w'umuyobozi mukuru wa Twitter, cyane ko ariwe uri imyuma y’ifungwa rya konti ya Donald Trump.

Abishimiye iyirukanwa rya Agrawal na Jack Dorsey wamubanjirije kuri uwo mwanya, bavuga ko bagabanyaga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Banavuga ko ku buyobozi bw'abo bombi, Twitter yanize ibitekerezo by'abantu bakomeye ku bya kera badashaka impinduka, ni ikirego Twitter yahakanye.

Abandi birukanwe ni Ned Segal; umuyobozi mukuru ushizwe imari hamwe na Vijaya Gadde; umuyobozi mukuru wo mu rwego rw'amategeko n'igenamigambi.

Agrawal na Segal baherekejwe basohorwa mu biro bikuru bya Twitter mu mujyi wa San Francisco muri leta ya California nyuma yuko ayo masezerano yari amaze kugerwaho, nkuko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru Reuters.

Biz Stone, umwe mu bashinze Twitter, yashimiye Agrawal, Segal na Gadde ku musanzu wabo muri Twitter.

75% by’abakozi bazahagarika amasezerano y’akazi.

 RFI yatangaje ko abakozi bari bahanganye na Elon Musk ku igurwa rya Twitter bashobora kutoroherwa no gukora muri Twitter, cyane ko amakuru avuga ko  Elon Musk ateganya gutandukana na 75% by’abakozi bakoraga muri Twitter.

Nimugihe ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) bitangaza ko ku va muri Nyakanga (7) uyu mwaka, abakozi 700 bagize 10% by’abakorana na Twitter basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zitandukanye zirimo iz’imyitwarire cyangwa amafaranga.

 Oct 28, 2022 - 14:47