Bamwe mu banyarwanda bavuga ko hari abadakomeza imirimo yabo igihe babonye amahirwe yo kujya mu mahanga

Muri iyi minsi, mu banyarwanda by’umwihariko abakiri urubyiruko, hakomeje kwiyongera inyota yo kujya gutura, kwiga cyangwa gushakira imibereho mu mahanga, ndetse bigatuma bamwe bavuga ko nta mpamvu yo gukomeza gushakisha ubuzima mu gihe bagitegereje ko amahirwe yabasekera, ibyo umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n’iterambere ry’Afurika mu Rwanda (Pan African Movement Rwanda) unenga, ukibutsa abanyarwanda kutararikira cyane iby’imahanga kuruta iby’iwabo.

kwamamaza

Bigendanye n’imibereho y’ibihugu bitandukanye kujya mu mahanga usanga ari imwe mu nzozi za benshi biganjemo urubyiruko, ku ntego zitandukanye bijyanye n’ukwifuza kwa buri umwe. Nyamara ni urugendo rutwara igihe, hari abavuga ko bahorana icyizere ndetse mu gihe bategereje kubona ibyangombwa bibemerera kugenda, badashobora gukomeza imirimo bari basanzwemo.

Umwe ati "njye nzi abakobwa bagera muri 3 bakoraga ahantu babona akazi hanze, bakoraga muri hotel bayivamo basezera akazi ngo bagiye hanze ariko bigeze aho biranga, ari kakazi bari bafite mu Rwanda barakabura ari na hahandi bashakaga kujya hanze naho birahagarara". 

Undi ati "njye mu gihe njyiye kugenda naba mbiretse nabyihorera ngakurikirana ibyongibyo kugirango mbashe kugenda".

Undi nawe ati "bitewe n'akazi nkora kabangamira uko gushaka ibyo byangombwa, muri uko gushaka ibyo byangombwa bikenewe no kubitegereza ntabwo wabifatanya n'akazi urimo gukora bishobora kugora bitewe n'akazi ako ariko, kugasezera birashoboka". 

Musoni Protais, Umuyobozi w’umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n’iterambere ry’Afrika (Pan African Movement Rwanda), avuga ko inyota yo kujya mu mahanga atari ikibazo, ariko ngo kurarikira ibyaho ukibagirwa ibyo wakora mu gihe utaragenda ni imungu ikomeye.

Ati "kujya mu mahanga ntabwo ari bibi ariko biterwa n'ikimujyanye n'icyo agiye gushakayo kandi icyo akwiriye kuba ashakayo gikwiriye kuba cyunganira ibyo afite kuburyo anasabye na visa yakomeza agakora bya bindi asanzwe afite akoresha atayibona agashakisha uburyo bwo kunganira ibyo akora, aho ikibazo gikomerera ni nk'abantu bararikira gusa kumva ko ibyo hanze aribyo byiza aho kugirango avuge ati amahirwe ari hano ni ayahe, imbaraga nakoresha nkabigeraho ni izihe".      

Ku rundi ruhande, abagerageza ndetse bagasaba ibyangombwa bibajyana mu mahanga siko bose babibona, ndetse hari bamwe bemera kubitangaho utwabo twose nyuma bakisanga mu bihombo bitewe no kutabona ibyangombwa bashakaga birimo Visa n’ibindi.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Oct 3, 2024 - 09:25