APR FC yashimiye amakipe yitabiriye Inkera y'Abahizi (amafoto)

Irushanwa ry’Inkera y’Abahizi, rikinwe ku nshuro ya mbere, ryasojwe i Kigali hashimirwa amakipe yose yitabiriye, abafatanyabikorwa baryo ndetse n'abafana ba APR FC. Iri rushanwa ryari rigamije gufasha iyi kipe kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26.

kwamamaza

Umukino wanyuma wahuje APR FC na AZAM FC yo muri Tanzania ( warangiye AZAM FC itsinze 2 ku busa bwa APR FC), witabiriwe n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga, ndetse n’Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda. Amakipe yose yitabiriye yahawe icyemezo cy’ishimwe cy’uko yitabiriye iri rushanwa.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku bufasha bwabo ndetse n’amakipe atatu yitabiriye irushanwa ari yo AZAM FC, AS Kigali, na Police FC.

Ati:"Mu izina rya APR FC ndashimira byimazeyo amakipe atatu yitabiriye Irushanwa Inkera y’Abahizi, uyu mwaka. Uruzinduko rwanyu rwahaye irushanwa agaciro gakomeye n’umwuka mwiza.”

Brig Gen Déo Rusanganwa yashimiye kandi abafana ba APR FC, avuga ko urukundo rwabo ari rwo musingi wo kubaka ikipe ikomeye.

Ati:"Ni umusanzu wanyu kuri iri rushanwa. Ku bakunzi bacu ndabashimira ku bw’ishyaka n’ubudahemuka bwanyu, ubufasha bwanyu ni bwo musingi wacu kandi hamwe tuzakomeza kubaka APR FC ikomeye.”

Yashimiye by'umwihariko ikipe ya AZAM FC yo muri Tanzania.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, na we yashimiye amakipe yitabiriye irushanwa.

Muri ibi birori kandi hashimiwe abafatanyabikorwa bafashije mu buryo bw’ubushobozi kugira ngo iri rushanwa rigende neza.

Muri ibi birori, APR FC yamuritse imyambaro mishya izakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2025/26, irimo iy’abakinnyi, abakozi, abayobozi ndetse n’iy'abafana bayo.

Amwe mu mafoto yaranze ibirori byo gusoza icyumweru cy'Inkera y'Abahizi:

 Aug 25, 2025 - 06:26