
Amwe mu mafoto yaranze umuhango wo kwakira indahiro z'abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya
Dec 12, 2025 - 11:38
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bashya barahiriye kwinjira mu nshingano, gushyira imbaraga mu kuzuza inshingano barahiriye, bakareka guteta, kuko ibibazo by’umwihariko igihugu gifite, bisaba ko abantu bakora mu buryo budasanzwe.
kwamamaza
Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya barimo Dr. Kayitesi Usta, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Uwituze Solange, wagizwe Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Muligande Charles, wagizwe Umusenateri.
Mu bandi barahiriye kwinjira mu nshingano kandi, harimo abagizwe abacamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, ari bo Dr. Didace Nshimiyimana na Dr. Jules Marius Ntete.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo buri gihe iyo hakirwa indahiro z’abayobozi bashya hari ibisubirwamo, birimo kubibutsa gusohoza neza inshingano baba barahiriye, kubisubiramo ari ukwibutsa ko inshingano bafitiye igihugu zikomeye.

Abayobozi bashya barahiriye inshingano nshya, bafatanye ifoto y'urwibutso n'Abayobozi Bakuru b'igihugu



Dr. Charles Murigande arahirira kuba Umusenateri



Dr. Uwituze Solange yarahiriye kuba Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi

Dr. Kayitesi Usta yarahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane.

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya.
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwakira indahiro z'abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya. 














Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bashya barahiriye kwinjira mu nshingano, gushyira imbaraga mu kuzuza inshingano barahiriye.




















kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


