
Amajyepfo: Abashakanye n’abarundi barataka kwangirwa kwivuriza kuri mituweli
Sep 16, 2024 - 13:25
Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge ihana imbibi n'igihugu cy'Uburundi bashakanye n'abarundi, baravuga ko batemererwa kwivuriza kuri mituweri bikabaviramo kurembera mu rugo. Ubuyobozi bw'Intara y’Amajyepfo buvuga ko ku bufatanye n'izindi nzego, bagiye gusuzuma iki kibazo kigahabwa umurongo.
kwamamaza
Bitewe n'uko mu mirenge ihana imbibi n'igihugu cy'Uburundi haba hari imipaka itari mu yemewe mu rwego rw'ubutegetsi, abaturage bo mu bihugu byombi biborohera kwambuka no kugirana ubushuti.
Ibi bibaho cyane nk'iyo abaragiye amatungo baba barebana, abandi bakajya guhinga mu kindi gihugu, guhaha mu masoko begeranye nayo. Usanga kenshi uko bamenyerana ari nako bashyingirana.
Abashingiranwa binyuze muri ubu bushuti nibo babangamiwe no kudahabwa serivisi z'irangamimere nk'irangamuntu, kwishyura ubwisungane mu kwivuza nuko bikabaviramo kurembera mu rugo, nkuko abo mu karere ka Nyaruguru babigaragarije Isango Star.
Umuturage umwe yagize ati: “twe tubona bibangamye! Nonese niba umuntu amaze imyaka atuye ahantu ariko akaba atemerewe kwivuza, nta yindi serivise yakwaka mu buyobozi keretse ari umugabo umugiriyeyo kandi ari umugore kandi abagore twarahawe ijambo. Urumva bitabangamye kandi twe tumufata nk’umuturanyi?!
Yongeyeho ko “niba umuntu amaze imyaka 20 muri uyu murenge ariko waza ku Kagali, nk’umugabo wamushatse umwe ari umunyarwanda, undi ari Umurundi, ati ‘munshyirireho umufasha wanjye twarabyaranye abana benshi’ bakanga ngo nta bwenegihugu afite bw’uko ari umunyarwanda. Ubwo bikarangira batamushyize ku cyiciro, akabaho ativuza, yakwivuza akishyura 100% nuko wareba ukabona atari servise nziza.”

Umugabo ufite umugore ufite iki kibazo nawe yagize ati: “umugore wanjye twashakanye muri 2000 ni Umurundikazi, dufitanye abana batatu. Imbogamizi ngira ni uko nivuza ariko we ntiyivuze. Iyo arwaye ntanga amafarnga nkishyura 100%. Naba ntayo mfite, ubwo nabona umugira neza akaza akamwivuriza. Birambangamiye!”
Abaturage bavuga ko bibagiraho ingaruka, cyane ko ibyo basabwa kubahiriza bibagora. Basaba ko bashyirirwaho nk'icyumweru kigenewe gukemura ibibazo nk'ibyabo.
Umwe ati: “ingaruka ni ukwivuza 100% iyo arwaye noneho bigatuma icyatunga wa muryango bakimuvuzaho ari umwe kandi afite umuryango yakwishyura ubwishingizi nuko ibyo bafite bikabatunga bose.”
Undi ati: “ndasaba rwose ko bamumpera ubwenegihugu kugira ngo ajye abona uko yivuza. Naragerageje nuko barambwira ngo nzabanze njye kuri ambassade mbona ntibyankundira kubera ubushobozi bwanjye ari buke.”
Nshimiyimana Vedaste; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo, avuga ko aba baturage atari mituweri batabona gusa, ahubwo hari n'irangamuntu.
Gusa avuga ko mu bufatanye n'izindi nzego, bari kubisuzuma kugira ngo bihabwe umurongo.
Yagize ati: “abafite ikibazo cy’irangamuntu ngo abone servise, ntabwo ari iz’ubuzima gusa. Niba agihari koko, yashyiraho commitment … twendaga gusura abaturage bari ku mupaka, nicyo kibazo twagikurikirana kugira ngo gikemuke, abaturage waba utuye imbere mu gihugu cyangwa ku nkengero, ntacyo byakubuza ku zindi serivise zihabwa abandi banyarwanda.”
Ikibazo cy'abaturage badafite ibyangombwa mu Ntara y'Amajyepfo, muri buri Murenge ukora ku gihugu cy'Uburundi, uhasanga abaturage bagaragaza ko nta byangombwa bafite kubera ko ubwenegihugu bwabo butagaragara neza. Nko muri Nyaruguru, mu Mirenge ya Ngera, Ngoma, Nyagisozi, Cyahinda, Busanze na Ruheru; hari abagera kuri 326.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/1TZHE1uL6Ik?si=3tt50HHdTHBFxsbF" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


