Abaturage barashima uruhare rwa ba Mutwarasibo.

Abaturage barashima uruhare rwa ba Mutwarasibo bafasha urwego rw'umudugudu kumenya ibibazo bafite bigakemurwa itiriwe kugera ku nzego zo hejuru. Ni imikorere yo kwitanga ndetse bakorana ubushake nubwo batashyizweho  n'inzego z'imitegekere zegerejwe abaturage. Icyakora Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko bafite umumaro.

kwamamaza

Amasibo ni gahunda iri  mu gihugu hose nk'umuyoboro wo kwihutisha iterambere ry'abaturage.no kwegerezwa ubuyobozi  mu masibo bakoreramo gahunda zitandukanye.

Ni inzego ziba ziyobowe na ba Mutwarasibo baba bayoboye ingo cumi n'eshanu (15) kandi bakaba begereye abaturage bakabasha kubakemurira ibibazo, nku'ko bitangazwa na bamwe muri bo.

Umwe yagize ati: "Mu mibereho isanzwe ni ukureba abaturage. Ureba Isibo noneho ukareba abaturage bari mu isibo yawe n'ibibazo bafite noneho ukabishyikiriza Mudugudu, noneho nawe akabishyikiriza Akagali. Hari igihe umuturage aba afite ikibazo mu Isibo noneho haba hari uwagize ibyago, urwaye...mbese Isibo yishakamo igisubizo tugafasha wa muturage tutarinze kubigeza no ku zindi nzego."

Undi yunze murye, ati: "Hari nk'amakimbirane y'abaturage  b'abaturanyi noneho kuko tuba turi aho ngaho turi abantu ba hafi aho tubasha kuyakemura bitagoranye ngo bizamuke hejuru. Turabumvikanisha kandi bigakemuka."

Abaturage baganiriye na Isango Star bavuga ko kuba baregerejwe ubuyobozi byatumye ibibazo byabo bikemukira hafi, kuko ba mutwarasibo babana nabo umunsi ku wundi.

Umwe ati: "Ba Mutwarasibo badufitiye umumaro cyane, kubera ko umuntu yajyaga agira ikibazo bikaba ngombwa ko ajya kureba Mudugudu. Ubu rero dusigaye tubanza kwa Mutwarasibo kandi urabona mu giturage, iwacu, abaturage bakunda kurwana cyane kubera n'amakimbirane yo mu ngo  ndetse n'ibindi bibazo biboneka mu ngo bya buri kanya. Abafite abakozi mu ngo bakundaga kubambura ariko ba Mutwarasibo bafasha abo bakozi bo mu ngo bakabona imishahara yabo nta kindi kibazo kibaye, kuko iyo umuntu agiye kwambura umukozi ahita yibuka ko aho hafi hari umuyobozi."

Undi ati: "Baje bakatugeraho nta nubwo ibibazo byajya biba byinshi kuko ni uguhita biboneka. Ipfundo rihita riboneka hafi aho muri karitsiye aho turi noneho bakazaza babizi neza, bigahita bikemuka! "

Ba mutwarasibo si urwego  rwashyizweho n'urwego rw’imitegekere, ahubwo rwashyizweho na'baturage ubwabo. Ariko ministeri y'ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko ba mutwarasibo bafite akamaro cyane.

 Joseph Kurio; umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yagize ati: "Muri 2021, dukoramatora n'amasibo yabigizemo uruhare kuko yaba mu bukangurambaga no mu guhitamo abantu yagize akamaro cyane kuko niyo yatangiraga kuvuga ngo twitoremo umuntu aduhagararire ku Mudugudu naho batore undi, noneho bigende bizamuka gutyo, gutyo..."

" Muri rusange amasibo yagize akamaro kuko niba ari igitekerezo abaturage baba batanze ni uko baba bavuga bati 'ikidufitiye akamaro tugomba kukibyaza umusaruro'. "

" Ba Mutwarasibo bunganira urwego rw'Umudugudu mu bukangurambaga kuri gahunda zitandukanye ariko ikirebana nuko bavuga bati inzego zibunganire, nubundi tugenda twubaka inzego  tuva hejuru tugenda twegera umuturage."

Ba mutwarasibo bayobora hagati y'ingo 15 na 20 bikabera mu midugudu yose uko ibihumbi 14 837 igize igihugu. Ibi kandi bikorwa  mu buryo bw’ubwitange .

Ubusanzwe ubwitange bukomoka mu muco n’ubukorerabushake  biva ku ruhererekane  n’imigirire uko ibisekuru bigenda  bisimburana.

Nubwo amasibo ariyo atuma bamutwarasibo babaho, isibo ntabwo iba mu nzego zishyirwaho n'inzego z'imitegekere zegerejwe abaturage. 

@EMILIENNE KAYITESI/Isango Star-Kigali.

 Feb 17, 2023 - 09:44