Abarimu basaba leta ko yareba ibikiri imbogamizi ku ikoranabuhanga mu burezi ikagira icyo yazikoraho

Abarimu barangije amahugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga baravuga ko hakiri imbogamizi bahura nazo cyane cyane abo mu bice by’ibyaro, bakaba basaba leta ko yareba ibikiri imbogamizi ku ikoranabuhanga mu burezi ikagira icyo yazikoraho kugirango intego u Rwanda rufite ku ikoranabuhanga izagerweho.

kwamamaza

Ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda hamwe n’ikigo gishinzwe tekinike imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda (RTB), Abarimu bagera ku bihumbi 2500 bigisha mu bigo bya TVET baturutse hirya no hino mu Rwanda hose basoje amahugurwa bamazemo amezi agera ku 8, ni amasomo ajyanye n’ubumenyi mu by’ikoranabuhanga.

Ing. Paul Umukunzi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cya tekinike imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board) avuga yuko ari ukugirango bazashobore gutanga ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ariko nabo babufite.

Yagize ati turishimira igikorwa cyo guhugura abarimu bahugurwa mu bijyanye n'ikoranabuhanga cyane cyane gukoresha ikoranabuhanga mu kwigisha kwabo, tubona ko muri TVET ,ibyo twigisha byose bifite naho bihuriye n'ikoranabuhanga kugirango umwarimu abashe kubyigisha neza nuko akoresha ikoranabuhanga mu kubyigisha, abarimu bacu dufite urugendo rwo kugenda tubaha za mudasobwa bakoresha bigisha kubona mudasobwa ni kimwe ariko no kumenya kuyikoresha ni ikindi, niyompamvu twatangiye urugendo rwo kugirango buri mwarimu abashe kwiga ikoranabuhanga rya mudasobwa kandi abone n'iimpamyabushobozi iri ku rwego mpuzamahanga.         

Abo banahawe impamyabushobozi iri ku rwego mpuzamahanga baravuga ko nubwo aya masomo bayasoje ariko ngo harimo imbogamizi zitandukanye, bakisabira inzego zibishinzwe kuzirebaho kugirango ibyiciro bizakurikiraho bizabe biboroheye.

Umwe yagize ati "usanga ibigo bimwe na bimwe bitarabona uburyo bwabafasha kuba bakitabira ayo mahugurwa, akenshi twakoraga ku mufuka nkuko umunyeshuri ajya kwiga muri kaminuza, icyo twasaba leta ni ugukomeza gufasha bano basoje nabo bagakomeza bakihugura nabo bakazabasha gufasha abandi ". 

Undi yagize ati byaba byiza igihugu cyacu ababifite mu nshingano bafasha ibigo byose by'amashuri kuba byagira umuyoboro (Network).  

Haba MINEDUC ndetse na RTB ngo ibyo bibazo bigaragara nk’imbogamizi mu kwigisha ikoranabuhanga birazwi ndetse ngo bikomeje gushakirwa umuti kugirango intego u Rwanda rwihaye yo gukwirakwiza ikoranabuhanga hirya no hino mu gihugu rigerweho.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Dec 1, 2022 - 08:59