
Abanyarwanda bemera amakuru bumvise kuri Radio nk'ukuri
Feb 14, 2025 - 09:39
Tariki 13 Gashyantare ni umunsi isi yose yizihizaho umunsi mpuzamahanga wahariwe Radio. Mu Rwanda usanze abaturage bagaragaza ko bizera amakuru y'ibyavugiwe kuri Radio kurusha ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga ibyo bavuga ko akenshi amakuru atambukaho bayafata nk’ibihuha.
kwamamaza
Buri mwaka tariki 13 Gashyantare, Radio zose zikorera mu bihugu bitandukanye, zizihiza umunsi mpuzamahanga wa Radio, gusa ni umunsi udahagarika ibikorwa bya Radio.
Uyu umunsi wasanze isi yose iri mu isi y'ikoranabuhanga bitandukanye na mbere aho umuturage yamenyaga amakuru ayumvise kuri Radio gusa, ubu hari imbuga nkoranyambaga.
Abaganiriye na Isango Star, bagaragaje ko nubwo imbuga nkoranyambaga zihari amakuru batangaza akenshi ntakuri kuba kurimo, ariyo mpamvu bizera ibyatangajwe kuri Radio.
Umwe ati "Radio batumira umuyobozi runaka agasobanura ibintu ku buryo bugaragara kandi amakuru akenshi yo kuri Radio uba usanga ari ukuri kurusha ibintu biba biri kumbuga nkoranyambaga byacitse".
Uyu mwaka usanze abaturage bemeza ko bafitiye icyizere Radio kuko igira uruhare mu kubaha amakuru y'ukuri mu kubaka sositeye n'igihugu muri rusange.
Emmanuel Habumuremyi, umuyobozi w’umuryango w’abanyamakuru bo mu Rwanda ati "imbuga nkoranyambaga umuturage afite uburengazira bwo gutara amakuru ye agahita ayatangaza nta wundi muntu anyuzeho, niyo mpamvu ashobora gutara amakuru kubera ko ariwe uyitariye agashaka no kuyatangaza ntawundi abajije bikaba byatuma ayo makuru agaragaramo n'ibihuha, Radio turacyabyemeranyaho ko ariwo muyoboro ushobora kwizerwa cyane kuko udashobora kuba watara amakuru nk'umunyamakuru ngo abe ari wowe uhita utuma ahita hari ahandi anyura".
Akomeza agira ati "Uyu munsi usanze Radio ifite uko ihagaze, nta kirasimbura Radio nkuko Radio n'umuturage wo mucyaro ahantu kure usanga Radio aricyo gikoresho cyambere yifashisha kugirango abone amakuru".
Kugeza ubu Radio yumvwa kukigero hafi 90%, aha niho Emmanuel Habumuremyi akomeza avuga ko abanyamakuru baba bagomba gukora kinyamwuga kugirango barusheho gukomeza kubaka icyo cyizere.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa Radio 30. Uyu munsi mpuzamahanga wa Radio watangiye kugira amateka muri 2011, ubwo wemejwe n'umuryango w’abibumbye mu nama ya 36 uharirwa Radio ku isi.
Washyizweho nyuma y'icyifuzo cya Radio yo muri Espagne kuya 20 Nzeri 2010, mu mwaka wa 2012, uyu munsi nibwo watangiye kwizihizwa kugeza magingo aya, insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Radio nimihindagurikire y’ibihe".
Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


