
Abanyarwanda barasaba ko hashyirwaho amategeko ahana aboherereza abandi amahembe ndetse n'uburozi
Jun 20, 2025 - 10:36
Bamwe mu banyarwanda baravuga babangamiwe n’abantu bakoresha uburozi bakaroga abantu kuko usanga bamwe barapfuye ariko hakabura ibimenyetso ngo bahanwe, aba bagasaba ko hashyirwaho amategeko ahana abitwa abarozi bose barimo n’abakoresha amahembe.
kwamamaza
Hari abaturage bemeza ko abarozi n’abagizi ba nabi bakoresha imbaraga zidasanzwe bagambiriye kugirira nabi abandi, bakomeje kugirira nabi abantu ndetse bamwe bakahasiga ubuzima, bagasaba ko hashyirwaho amategeko akakaye ahana abagaragaye muri ibyo bikorwa bijyanye n’uburozi.
Umwe ati “umwana wanjye yari afite imyaka 5 baramuroga ahinduka uruhinja nyuma nza kumuvuza mu Kinyarwanda arakira, ubu yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, leta ntabwo yemera ko uburozi bubaho kubera ko budatangwa ahantu hagaragara, butangwa bwihishe”.
Undi nawe ati “nanjye byambayeho ku mwana wanjye, haje umuntu amujugunyira bombo, bigeze nka saa saba z’ijoro batubyukije batubwira ko apfuye, nasanze ijisho ririmo kurerembura”.

Jacques Nditurende, umuvuzi gakondo uzwi nka Matovu, ahamya ko koko amarozi abaho ariko akavuga ko nta buryo umuntu yayirinda kuko imbaraga ababikora bakoresha ziba mu magambo bavugiraho.
Ati “amarozi abaho, hari amarozi umuntu ashobora kukuroga akugaburiye, hari n'icyo bita imbaraga z’ururimi, ni imitongero abanyarwanda bifashisha mu gihe bagiye kuroga, amarozi nta muntu uyirinda, ku banyarwanda bo hambere iyo umuntu yabaga avutse habagaho umuhango wo gutsirika cyangwa gutsirikwa wirinda cya gikorwa kizakubaho”.
Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 110, ivuga ko umuntu uha undi ibintu bishobora kwica bwangu cyangwa bitinze, hatitawe ku byakoreshejwe cyangwa uko byahawe nyir’ukubigirirwa n’inkurikizi zabyo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


