Abakora mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro 2,150 bakuriweho inzitizi mu murimo wabo

Abakozi 2,150 bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, barimo 243 b’abagore, bahawe impamyabumenyi ibakuriraho inzitizi bakundaga guhura nazo ndetse ibafungurira amahirwe mu ykazi, no ku rwego mpuzamahanga. Ni nyuma yo kumara amezi asaga abiri bakorerwa isuzumabumenyi rijyanye n’umwuga bakora, bigamije guha agaciro ubumenyi abakozi bafite ariko barabwigiye ku murimo.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza   (12) 2025, ubwo abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro 2150 ndetse bakaba n'abanyamuryango ba sendika y'abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agacuro- REWU, bahabwaga impamyabumenyi nyuma yo kuba bari bamaze igihe bigira ku murimo.

Nsengiyumva Wellars, ni umwe muri bo ukora muri Big Mining Company Ltd mu karere ka Ruhango, ni umwe mu bahawe iyi mpamyabumenyi nyuma y’imyaka 15 amaze akora ubucukuzi bw’buye y’agaciro. Benshi mu bakora mu bucukuzi usanga batarize ndetse bigatuma iyo bagiye gushaka akazi mu zindi kampani bafatwa nk’ abadafite ubumenyi runaka, kabone nubwo baba bamenyereza abavuye kubyiga muri kaminuza.

Nsengiyumva avuga ko izi nzitizi bahura bazo kenshi, ati: “ Iyo wahinduraga kampani, ugiye gukora ubucukuzi mu yindi, byagusabaga ibisobanuro birebire. Ugasanga ya kampani ibanje kubaza aho uvuye ku bumenyi ufite, ugasanga babanje kugushyira mu kazi ngo babanze barebe y’uko koko ubizi ngo babone kuguha umushahara.”

Yongeraho ko ” Ubu rero, iyi certificate ni iyo ku rwego rw’igihugu kandi yumvikanyweho n’ubuyobozi n’amakampani, igiye kudufasha kutworohereza akazi. Urumva ije kuduhesha agaciro, n’ubundi tuzakomeza umurongo twari dusanzwe dukoreramo …ariko nawe urabizi iyo uri ku murimo ufite icyemeza ko ubizi aba ari byiza.”

Ubusanzwe abahabwa impamyabumenyi babanza gkoreshwa isuzuma nyuma yo guhabwa amahugurwa na Sendika ya REWU, hagasuzumwa niba bashoboye koko.

Eng. Mutsindashyaka André; Umunyamabanga Mukuru wa REWU, yagarutse ku kamaro ko kwigishiriza ku murimo aba bakozi ahanini baba batarageze mu ishuri.

Ati: “Twafatanyije n’Urwego rwa Tekiniki imyuga n’ubumenyi ngiro kugira ngo abakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, baba bataragize amahirwe yo guca mu mashuri, tukabakoresha amahugurwa, bagakorerwa igenzurwa ry’ubumenyi bafite hanyuma bagahabwa impamyabushobozi.”

Paul Mukunzi, Umuyobozi wa RTB, yavuze ko gahunda nk’iyi yashyizwe imbere kuko basanze kwigira ku murimo ari byo kwiga nyakuri.

Ati: “Mwarize ariko munakora, bivuze ngo aho igihugu kigeze hari byinshi mwagizemo uruhare ariko mukanabikora munagenda mwiyungura ubumenyi, kuburyo nkatwe RTB ishinzwe kongerera imbaraga mu bumenyi ngiro mu gihugu cyacu, twashimishijwe n’ibyo mwagezeho mwigira ku murimo. Twemera ko kwiga bitagomba kubera ku ishuri, ahubwo twamaze kubona ko kwigira ku murimo ari ko kwiga nyakuri. “

Ahamya ko izi mpamyabumenyi zigamije kubaha agaciro, kubahindurira ubuzima, ndetse zizafungurira amahirwe kugeza ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “mwatinyaga kugana ibigo by’imari ariko ubu mushobora kubigana nta kibazo. Mwatinyaga no kureba amahirwe yo hakurya y’imipaka yacu mu bijyanye ngushaka akazi mu bihugu byo hirya no hino, aho bakeneye n’abakozi bashobora kuba bafite ubushobozi nk’ubwo mufite, ubu aho wajya hose ku isi iyo mpamyabushobozi ufite ushobora kuyerekana ukagirirwa icyizere. Ariko ndizera ko no mu gihugu cyacu haracyari akazi kenshi.

Ambasaderi wari uhagarariye itsinda ry’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, yagaragaje ko gahunda yo kwigira ku murimo ( Recognition of Prior Learning (RPL)) itari iyo gutanga impapuro gusa, ahubwo ari uguha agaciro ubumenyi n’uburambe bw’abakozi baba bamaze igihe bakora aumwuga w’ubucukuzi.

Yagize ati: “Buri mpamyabumenyi isobanuye imbaraga zakoreshejwe, ubwitange, umwuga n’indangagaciro z’abakozi. Isobanuye kandi agaciro k’umurimo n’amahirwe afunguka iyo ubunararibonye mu kazi bwemejwe. RPL ni uburyo bwo gushyigikira imibereho n’ubukungu budaheza. Binyuze mu guhuza icyuho kiri mu bunararibonye mu kazi n’amasomo asanzwe y ku ishuri, impamyabumenyi izongera imbaraga mu bunyamwuga, imiterere y’akazi, ndetse ifungure amahirwe yo kubona umushahara ukwiye nandi mahirwe mu mwuga.”

Guha abakozi bigeye kumurimo impamyabumenyi I gahunda ya Leta y’u Rwanda, Umuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ( MB) bvuga ko igamije kubaha agaciro kandi bagahabwa igihembo gikwiye umurimo bakoze. Ubuyobozi bw’iki giko buhamya ko n’uwashoye imari mu bucukuzi aba agomba kuzirikana ko guha umukozi amasezerano y’akazi ndetse akamumenyera n’ibindi byose bigenwa n’amategeko agenga umurimo mu Rwandaari itegeko.

Kugeza ubu, ni inshuro yakane abigiye ku murimo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahawe impamyabumenyi, aho mu myaka ine ishizeiyi gahunda itangiye, imaze guhabwa abasagaibihumbi bitanu. Ni mu gihe abakora uyu mwuga basaga ibihumbi 91 mu gihugu hose. 

Icyakora ubuyobozi bwa RTB buvuga y’uko iyi gahunda izakomeza kugeza ubwo umukozi wese wigiye ku murimo abihererwa impamyabumenyi. Muri rusange, abigiye ku murimo basaba ibihumbi 52bo mu nzego zose z’umurimo ari bo bamaze guhabwa impamyabumenyi.

 Dec 4, 2025 - 20:41