Abakora imyunga mu buryo bwa gakondo barasabwa kwihugura kugirango bagendane n'igihe

Abiga mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro barasaba abasanzwe bakora ibijyanye n’imyuga itandukanye n’ubukorikori mu buryo bwa gakondo, kwitabira gufata amasomo y’igihe gito kuko bibafasha kubikora kinyamwuga ndetse bigakuraho isura mbi yo kutizerwa kuko mu masomo bahabwa habamo gukora kinyamwuga no kurangwa n’ubunyangamugayo.

kwamamaza

Bamwe mu biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’aya tekinike bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda, bavuga ko abakora iyo myuga mu buryo bwa gakondo usanga batabinoza uko bikwiye kuko hari ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo baba badafiite, bikaba byanasiga isura itari inziza ibyo bakora.

Bagirwa inama yo gufata amasomo niyo yaba ay’igihe gito ngo yahindura byinshi mu mikorere yabo.

Paul Umukunzi, Umuyobozi mukuru wa RTB, urwego rushinzwe tekinike imyuga n’ubumenyingiro, agaragaza ko uwize ibyo gukora bishingiye ku mwuga runaka ataba yangije umwanya we ahubwo hari byinshi aba yiyunguye.

Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko imyuga n’ubumenyingiro biza mu by’imbere u Rwanda ruzakomeza gushingiraho no gushyira mu bikorwa kugirango bibe umusemburo w’impinduka mu iterambere, nka politike y’ingenzi n’ingamba igihugu cyashyizeho.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star

 Jun 12, 2025 - 08:59