“Byaje ari nk’ubushuti busanzwe” Chiffa Martin Wakundanaga na Yvan Buravan yavuze uko urukundo rwabo rwatangiye.

Chiffa Martin wakundanaga na Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, yahishuye uko urukundo rwe nawe rwatangiye.

kwamamaza

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be kuri konti ye ya instagram, aho uyu mukobwa yahaye umwanya abamukurikirana bakamubaza ibibazo nawe akabasubiza.

Umwe mu bamukurikira wakurikiye iki kiganiro, yabwiye uyu mukobwa ko amukunda cyane, amusaba ko yabasangiza ku nkuru y’urukundo rwe na Yvan Buravan.

Chiffa Martin nawe mu kumusubiza, yahise amubwira ko yakumva indirimbo "Inkuru" aranayimwumvisha. Aragira ati "Yego umva indirimbo Inkuru".

Inkuru ni indirimbo ya Yvan Buravan yasohotse  tariki ya 23 Ukwakira muri 2019. yumvikanamo amagambo y'urukundo, aririmba agira ati "Byaje ari ubushuti busanzwe (eeh yeeah)
Sinumvaga ko byagera kure gusa nibyo nifuzaga, Mubyukuri yari nk’ikirere cy’ijoro cyuje umucyo
Sinamenyaga icyo antekerezaho ngo ngihereho, Ariko nabonaga ansekera bikanzonga kurushaho
Sinkamenya ko  nawe burya anyikundira,Nkibivuga ntibyatinze gucamo,Arababara nkababara
Hoya nta njyewe nta we"

Chiffa Martin kuri ubu wamaze gusubira muri Turikiya aho asanzwe atuye muri iki kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram cyari cyiganjemo ubutumwa bumuhumuriza burushaho kumukomeza ndetse n’abamubwira ko bamukunda

Inkuru ni indirimbo ya Yvan Buravan yambere yakore nyuma yo gushyira hanze album ye yambere yise Love Lab ikaba yari yarakozwe muburyo bw’amajwi na Bob Pro, amashusho akorwa na Meddy Saleh.

 Sep 12, 2022 - 12:18