Abafite uburwayi bw’uruhu budakira bwa Psoriasis bagorwa no kubona imiti ituma butabazahaza

Abafite uburwayi bw’uruhu bwitwa psoriasis bavuga ko nubwo budakira ariko bagorwa no kubona imiti ituma budakomeza kubazahaza, ibituma bakomeza guhabwa akato, bagasaba inzego z’ubuzima mu Rwanda ko zagira icyo zikora ngo babashe kubona iyi miti ku giciro gito, hakanongerwa inzobere zishobora kwita ku ndwara z’uruhu.

kwamamaza

Ni uburwayi bufata uruhu butuma uburwaye rimwe na rimwe ahabwa akato nawe ubwe bukamutera ipfunwe ibishobora gutuma huririraho izindi ndwara.

Rugambwa Gerard umaze imyaka 33 arwaye iyi ndwara avuga uko byagenze agifatwa nayo.

Ati "byarangoye kubyakira kuko sinumvaga ibyo aribyo kubona uhora kwa muganga wahagarika umuti ukabona bigarutse byiruka, kubyakira byabanje kungora mara imyaka itari mike ndikumwe nabyo ariko ntumva ibyo aribyo, ikibazo gikomeye cy'iyi ndwara nuko abantu ntibaba bumva ibyo aribyo, barakureba bakareba uko umeze bakavuga ngo urwaye ibi nibi, ibyo bikugiraho ingaruka".    

Dr. Alice Amani Uwajeni, inzobere mu buvuzi bw’indwara z’uruhu avuga ko iyi ndwara ya psoriasis idakira ariko itanandura agasaba abantu kudaha akato abayirwaye.

Ati "iyi ndwara ntabwo yandura, nimuhurira muri pisine ntuzamutere amabuye ntabwo azaba aribukwanduze, nimuhurira ahantu mukorana ntuzamuheze nawe afite ubwo burenganzira kugiti cye kuko nta ruhare yabigizemo kandi niyo yaba yararugizemo aracyakeneye uburenganzira bwe nk'undi muntu wese".

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abarwaye iyi ndwara mu Rwanda buvuga ko kubona imiti ishobora gutuma urwaye iyi ndwara atazahazwa nayo bigoye ndetse bakanasaba inzego z’ubuzima kongera umubare w’abashobora kwita ku ndwara z’uruhu.

Pierre Celestin Habiyaremye uhagariye iri huriro ati "icyo dusaba MINISANTE ni za ngufu zo kongera umubare w'abaganga, hari intambwe imaze guterwa tunashimira Leta y'u Rwanda ariko hongewemo imbaraga ntakibazo, ikindi ni ikijyanye n'imiti ukuboneka kwayo, hari irindi koranabuhanga rigenda riza ry'uburyo bagenda bavura".  

Ibyo kubura kw’imiti anabihurizaho na Rugambwa Gerard uvuga ko yizege kwandikirwa umuti akamara igihe atarawubona.

Ati "nigeze kumara amezi 3 muganga yanyandikiye umuti ndawushaka ndawubura, kumara amezi 3 utabona umuti muganga yakwandikiye nabyo bigusubiza inyuma". 

Kugeza ubu mu Rwanda hari abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’uruhu 13 gusa kandi nta mubare uzwi w’abarwaye iyi ndwara ya psoriasis mu Rwanda gusa ngo muri 2025 nibwo hazakorwa ibarura kuri iyi ndwara, naho ku isi yose abarenga miliyoni 125 ni ukuvuga abari hagati 2 na 3% by’abatuye isi yose bafite iyi ndwara.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Jun 4, 2024 - 10:25