Amadini n'amatorero agira uruhare runini mu guhindura imyumvire

Abayobora amadini n’amatorero bya Gikirisitu mu Rwanda bavuga ko bishimira uruhare rwayo mu kubanisha abanyarwanda, bakanashimira leta y’u Rwanda ko yimakaje ubumwe bigatuma hatabaho gushyamirana guhuje amadini adahuje ukwemera nkuko bigenda mu bindi bihugu, kandi ngo bazanakomeza kuyifasha muri uru rugendo.

kwamamaza

Abayobozi b’amadini ya Gikirisitu mu Rwanda bavuga ko batumva uko byari kuba bimeze iyaba amadini atabaho kuko ngo yagize uruhare ruhambaye mu kubanisha abanyarwanda.

Bishop Jolly Murenzi uyobora itorero Life Givers Christian Center avuga uko bafasha abayoboke babo kwitabira gahunda za Leta.

Ati "njya mvuga nti mu Rwanda habaye nta basenga bahari, nta bigisha ijambo ry'Imana bahari ngo imitima y'abanyarwanda ihinduke byakabaye bimeze bite? itorero rifite akamaro kanini kubera ko Leta yo abantu ahanini batinya amategeko, akavuga ati ibi ndabikora batandeba akica amategeko ayazi kubera ko atinya Leta rimwe na rimwe agakora ibintu bitava muriwe".

"Itorero rifite uruhare rukomeye kuko twebwe turi intumwa z'Imana, iyo umutima w'umuntu dukomeje kuwubwiriza ijambo ry'Imana, kumwigisha gukunda igihugu, kumwigisha kubana n'abanyarwanda kumwigisha n'ibikorwa bya Leta, kuko Leta ibereyeho gufasha umunyarwanda gutera imbere".   

Bishop Jolly akomeza avuga icyo bigisha ababayoboka gituma barushaho kubana neza na bagenzi babo.

Ati "ikintu cya mbere cy'ibanze gihindura umutima w'umuntu akumva ko agomba kubana na mugenzi we neza ni ijambo ry'Imana, iyo umuntu amaze guhindurwa n'ijambo ry'Imana aha agaciro mugenzi we, kubera kubanyuza muri izo nyigisho zo kumenya ko mugenzi wawe mugomba kubana amahoro ukamukunda, mu itorero ni ahantu heza, ni umuryango mwiza kuko muhura mutaziranye mugahinduka abavandimwe n'inshuti kubera ijambo ry'Imana".  

Kalisa Shyaka Emannuel uyobora itorero Revival Fountain International, ashimira Leta ko yimakaje ubumwe bityo nta ntamabara z’amadini ziba mu Rwanda nk’uko bigenda mu bindi bihugu. Anasobanura uko bafasha Leta guhindura imyitarire ya muntu.

Ati "mu bindi bihugu hari igihe amadini agirana ibiganiro mpaka, guhangana ubundi ukumva ngo barwanye ariko icyo nshimira igihugu cyacu cyaduhaye umurongo mwiza w'abantu kubana nubwo mwaba mutumva ibintu kimwe Leta ikigisha umuturage uburyo agomba kwiteza imbere, ibyo natwe tubikoraho ariko tukamwigisha uburyo agomba kugira ubumuntu, agomba kudahutaza umuntu cyangwa kutihutaza".   

Ni kenshi Leta ikunda gusaba amatorero n’amadini kugira uruhare mu kubaka ubumwe no gusakaza amahoro, kuko usanga bafite abayoboke benshi babakirira.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire/ Isango Star Kigali

 Mar 15, 2024 - 09:57