Ubudage bwatanze umuburo, buvuga ko butazaha Ukraine indege z’intambara

Chancellor w’Ubudage, Olaf Scholz ,yavuze ko igihugu cye kitazoherereza Ukraine indege z’intambara, atanga umuburo kur’iyi ntambara irimo gusaba cyane ibikoresho.

kwamamaza

Ibi Olaf yabitangaje ikinyamakuru cyo mu Budage, nyuma y’iminsi mike bwemeye kuyoherereza ibifaru by’intambara.

Yabwiye iki kinyamakuru ko icyo agiye kwibandaho ari ugutanga ibifaru bikorerwa mur’iki gihugu bya Leopard 2.

 Ati: “Kuba hari icyemezo tumaze gufata [kohereza ibifaru] hanyuma impaka z’ibindi zigahita zizamuka cyane mu Budage, bisa n’aho nta shingiro bifite.”

 Ku wa gatatu w’icyumweru gishize nibwo Ubudage bwemeye guha Ukraine imodoka z’intambara[ibifaru] 14 bya Leopord 2, nyuma yo kumara ibyumweru ku gitutu cy’ibihugu by’inshuti zabwo harimo n’ibyashakaga guha Ukraine ibifaru byo mur’ubu bwoko.

 Nyuma yaho, Amerika yatangaje ko ishobora koherereza Ukraine ibifaru byo mu bizwi nka M1 Abrahams.

 Nubwo bimeze uko, Ukraine yanasabye ibihugu biyishyigikiye gukora ihuriro ry’indege z’intambara kugira ngo bayongerere ubushobozi bwo kurwana.   

Amerika ivuga ko kuwa kane izaganira na Kiev yitonze cyane ku gitekerezo cyo guyiha indege.  Andrii Melnyk; Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Ukraine, yanasabye ko hakorwa ihuriro ry’indege z’intambara rishobora guha Ukraine indege za F-16 na F-35 za Amerika, Tornados, Rafales z’Abafaransa na Gripen jets za Suwede.  

Mykhailo Podolyak; Umujyanama wa perezida wa Ukraine, yabwiye televiziyo Freedom yo mur’iki gihugu, ko banakeneye misile mu rwego rwo kugabanya cyane intwaro z’ingenzi z’Uburusiya.  

Perezida Volodymyr Zelensky nawe yasubiyemo ibi mu mashusho atangaza buri joro, avuga ko igihugu cye gikeneye ATACMS missile za Amerika, zishobora kuraswa muri 297km.  

Yavuze ko izo zishobora gufasha Ukraine kuburizamo ibitero by’Uburusiya ku mujyi n’ahandi hatuye abasivile mbere y’uko biba. 

 Icyakora kugeza ubu Washington yanze gutanga iyo ntwaro.   

 Mu kiganiro n’ikinyamakuru Tagesspiegel, Olaf yasubiyemo ko OTAN itari mu ntambara n’Uburusiya, ati: “ntabwo tuzemera uko kwagura intambara”. 

 Yemeje ko kenshi ko avugana na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya kandi ko baheruka kuvugana kuri telephone mu kwezi gushize k’Ukuboza(12) 2022. 

 Ati: “Dukeneye kuvugana twembi”, ariko ashimangira ko buri gihe amubwira ko Uburusiya gutera Ukraine atari ibintu bikwiye kwemerwa kandi kuvanayo ingabo zabwo aricyo gusa cyakemura ikibazo.

 Jan 30, 2023 - 10:10