
U Rwanda rwamaganye ibirego bya ONU ku rupfu rw’abasivili muri DRC
Aug 11, 2025 - 18:05
U Rwanda rwamaganye ibyo rwise ikinyoma bishingiye ku birego bishya byatanzwe n’ibiro by’ishami ry'Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR), bivuga ko Ingabo z’u Rwanda (RDF) zafashije mu iyicwa ry'abasivili 319 mu mirima yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
kwamamaza
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda rivuga ko ibyo birego nta bimenyetso bishingiyeho, ubuhamya cyangwa impamvu zifatika bifite.
Minisiteri ivuga ko ibi bituma hibazwa ku bunyangamugayo bwa OHCHR ndetse n'uburyo yakoresheje mu gukusanya amakuru.
Ibice bivugwa ko byakorewe mo ubwo bwicanyi ni ibisanzwe bibarizwamo ingabo z'umuryango w"Abibumbye ziri mu butumwa bwo kigarura amahoro muri iki gihugu (MONUSCO) ndetse zimaze mo igihe. U Rwanda ruvuga ko ibi birego bidafite ishingiro mu bice izi ngabo zirimo ndetse zananiwe kurinda abaturage, bishobora kubangamira ibiganiro by'amahoro bigamije kurangiza amakimbirane muri RD Congo.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


