
ONU yategetse ko hakorwa iperereza ku bwicanyi buri kubera muri El-Fasher
Nov 14, 2025 - 16:46
Akanama k’Uburenganzira bwa Muntu ka ONU kategetse ko hashyirwaho itsinda ryihariye rishinzwe kumenya no gukurikirana abakekwaho ibyaha by’ubwicanyi n’ihohoterwa bikomeje gukorerwa abaturage batari abarabu i El-Fasher. Ni mu gihe impuguke zivuga ko ibiri kuba bifite isura ya jenoside
kwamamaza
Akanama ka ONU katoye uyu mwanzuro wihutirwa nyuma y’uko El-Fasher, umujyi munini wo mu majyaruguru ya Darfur, ufatwa n'abarwanyi b'umutwe wa FSR (Forces de Soutien Rapide) ku wa 26 Ukwakira (10) 2025. Kwigarurira uyu mujyi kwakurikiwe n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abaturage batari Abalabu, bi⁸ganjemo amoko ya Fur, Zaghawa na Masalit, nk’uko impuguke zibivuga.
Volker Türk, Komiseri Mukuru wa ONU ku burenganzira bwa muntu, yavuze ko hatanzwe umuburo kenshi kuva intambara yatangira ku wa 15 Mata 2023, ariko ntibyahabwa agaciro.
Yibukije ko abarwanyi ba FSR bamaze igihe zishe abaturage ku buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, harimo kwica ku buryo rusange, gufata ku ngufu, gushimutwa no gukoresha ihohoterwa rishingiye ku moko.
Mona Rishmawi wo mu itsinda rishinzwe iperereza yavuze ko abo barwanyi bahinduye Kaminuza ya El-Fasher urubuga rw’amaraso, aho ibihumbi by’abaturage bari bahahungiye byahitanywe n’ibitero. Abarokotse bemeza ko imirambo yarenze urugero, imihanda n’inkengero z’umujyi zari zuzzye imibiri.
Uhagarariye Sudan muri ONU yavuze ko ibikorwa bya FSR bigaragaza icyaha kimeze nk’icya jenoside, ati: “Niba ibi bidafatwa nka jenoside, ni iki?”
Akanama ka ONU kasabye ko imirwano ihita ihagarara, inzira z’ubutabazi zigafungurwa, ndetse hanashyirweho umupaka ku ntwaro zoherezwa muri Sudan.
Intambara imaze igihe muri Soudan ihanganishije igisirikare cya leta n’inyeshyamba za FSR imaze guhitana ibihumbi by’abantu no gutuma miliyoni 12 bavuye mu babo.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


