Breaking News: Zelensky wa Ukraine ari mu Bwongereza mu ruzinduko rutunguranye.

Mu gitondo cyo kur'uyu wa gatatu, Perezida wa Ukrane Volodymyr Zelensky yageze Bwongereza ku nshuro ye ya mbere kuva igihugu cye cyagabwaho igitero n’Uburusiya. Nimugihe Ubwongereza bwavuze ko buzatangaza igihe imyitozo y’igisilikari cya Ukraine ku ndege z’intambara izatangirira.

kwamamaza

Ibiro bya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza,Rishi Sunak,  byavuze ko Perezida Zelensky arahura nawe ndetse akanageza ijambo ku nteko ishinga amategeko.Nimugihe Ubwongereza buteganya guhugura abapilote b’indege n’ingabo zirwanira mu mazi ba Ukraine.

Televiziyo ya leta yerekanye Pelezida Zelensky ageze ku kibuga cy'indege cya Stansted cyo mu majyepfo ashyira Iburasurazuba bw'umurwa mukuru, Londres ku saha ya saa 10H20 ku saha yaho. 

Ndetse ibitangazamakuru byaho bitandukanye bigaragaza ko Perezida Zelensky yamaze guhura na Rishi Sunak ndetse ari kugeza ijambo ku bagize inteko ishingamategeko y'Ubwongereza.

Biteganyijwe ko mu bayobozi bazahura nawe muri uru ruzinduko rutunguranye harimo n'Umwami Chales III.

Mugihe uru ruzinduko rutunguranye, mbere y'uko agera i Londres, itangazo rya Minisiteri y'intebe ryari ryatangaje ko Abayobozi bazaganira ku bintu bibiri bijyanye n'inkunga y'Ubwongereza ifasha Ukraine, uhereye ku iyongera ry'ibikoresho bya gisirikare kugira ngo bifashe Ukraine guhangana n'ibitero by'Uburusiya, kandi bigashimangirwa n'inkunga y'igihe kirekire.”

Ryongeraho ko “Minisitiri w’intebe azashimangira amahugurwa y’Ubwongereza ku ngabo za Ukraine, harimo no kuyagurira ku batwara indege z’intambara kugira ngo Ukraine ibashe kurinda ikirere cyayo mu bihe biri imbere.”

Gahunda iheruka yari ihari ni uko ingabo za Ukraine zigera ku 10 000 zahuguwe mu mezi 6 ashize ndetse mur’uyu mwaka abandi 20 000 bagahabwa imyitozo.

Ariko imyitozo mishya yatangajwe ivuga ko izemeza ko abapilote bashobora gutwara indege z’intambara zisanzwe zikoreshwa na NATO mu bihe biri imbere.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak aranatangaza igihe imyitozo ku ngabo zirwanira mu mazi izatangirira.

AFP ivuga ko hari n’amakuru avuga ko ejo ku wa kane, Zelensky azasura Ububiligi muri gahunda yo kwitabira inama y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, aho azahura n’abakuru b’ibihugu 27 bigize uyu muryango hamwe n’abakuru ba za guverinoma.

Icyakora nta yandi makuru yatangajwe mu rwego rw’umutekano.

Ibihugu by’iburengerazuba bw’isi biri muri gahunda yo gufasha Ukraine kugira ngo ihangane n’Uburusiya bwayigabweho igitero, kugeza igihe izayitsindira ndetse ikisubiza n’ubutaka bwayo.

Ubwongereza buherutse kwemera guha Ukraine imodoka 14 z’intambara za cChallenger 2, gusa iki gihugu kiracyifuza indege zigezweho z’intambara ndetse na za misile zirasa kure.

Nubwo bimeze gutya ariko,Uburusiya bukomeje gutera imbere ku rugamba mu Burasirazuba bwa Ukraine.

 Feb 8, 2023 - 11:40