Nyabihu: urubyiruko rurakangurirwa kwiga imyuga n’ubumenyingiro

Abiga imyuga n'ubumenyingiro by'umwihariko mu buhinzi baratanga icyizere cyo kuzahura umusaruso w'imboga zidakunda kwera mu bice bikonja. Ubuyobozi bw'akarere bukangurira ababyeyi gushigikira abana babo biga ubuhinzi nyuma yo kuba hari urubyiruko rwahaye agaciro kwiga iyi myuga byunganira ubuhinzi bw'imboga.

kwamamaza

Emines ni umwe mubo Isango Star yasanze mu nyubako ikorerwamo ubuhinzi buteye imbere ‘Green House’, we namugenzi we IRADUKUNDA Jean Pierre biga mu buhinzi mu shuri rya Bigogwe TSS ryahoze ryitwa EAV Bigogwe.

Bavuga ko nk’urubyiruko barimbanije mu mirimo yo guhinga ibihingwa bitamenyereye mu karere ka Nyabihu, by’umwihariko imboga zirimo kokombure, ibihumyo n’ibindi bifatwa nk’ingezi mu mboga ariko bidakunda kwemera kwera muri aka karere gakonje.

Emines yagize ati: “ariko hano mur’iyi nyubako tugenda tugenzura buri kimwe cyose tugiye guhingamo niba gikeneye ubushyuhe nka degree 25 nizo tugenzura kuko urabona ko hariya dufite bya thermometer na aerometer. ibi bihingwa rero ntabwo bijya byera ahantu hari ubukonje.”

IRADUKUNDA yunze mu rya mugenzi we, ati: “twakoresheje green house kugira ngo tujye duhinga ibihingwa byera ahantu hashyuha.”

Uku kuzahura umusaruro w’imboga ku soko ndetse n’ibindi bihingwa bidashobora kwihanganira ubukonje bwo muri aka gace, byiyongeraho kugushira mubikorwa gahunda yo gusigasira ry’ubutaka buri kugenda bwangirika.

Uru rubyiruko rushishikariza abagitesha agaciro amasomo y’imyunga n’ubumenyingiro, kuyagana.

IRADUKUNDA ati: “turashishikariza ababyeyi kuzana abana babo tukabasha kwiga ibi bintu kuko aho isi igeze  ubona ko ubutaka bugenda bwangirika ariko tugomba gukora ibikorwa byacu kugira ngo twongere umusaruro ku isoko.”

Emines ati: “rero icyo nicyo cyiza cyo kuba twaraje kwiga technique, hari icyo turusha abandi bataje kuyiga, cyane cyane ko abiga technique tubyiga mu ishuli nuko twagera no hanze tukabishyira mu bikorwa.”

MANIRAGUHA Primier; umuyobozi wa Bigongwe TSS, ashimangira ko hakenewe urubyiruko muri Tekenike, imyuga n’ubumenyi ngiro hibanzwe ku bakiri bato.

Ibi abishingira ku kuba  abaturage biyongera ariko ubutaka bw’u Rwanda bwo butiyongera ahubwo hakwiye kwigwa ingamba zo kububaho.

Ati: “hakenewe ko urubyiruko rukura rufite ubumenyi ngiro, rufite icyo rubasha gukora noneho akagira imyaka 15 , 17 …afite ikintu abasha gukora kuko nuko abaturage biyongera ariko ubutaka ntibwiyongere.”

NYIRIMANZI Jean Pierre; ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu, asaba ababyeyi kugira uruhare mu gufasha abakiri bato kwinjira mu buhinzi bw’umwuga kuko byakunze kugaragara ko hari aho babima amatwi.

Ati: “ ababyeyi ni ukumva ko urubyiruko narwo rukeneye kubijyamo. Ariko wenda icyo Babura ari nacyo twasaba abayeyi ni ukubemerera bakagira ibyo bagenera rwa rubyiruko kugira ngo rujye mu buhinzi.”

“ ibintu biragenda bihinduka, urubyiruko rukeneye ko narwo rujya muri izo gahunda.”

Imibare igaragaza ko abatunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, mu karere ka Nyabihu, bari ku mpuzandengo ya 74%. Nk’akarere k’icyaro,  hari gushyirwa ubushake mu kuzamura umusaruro ndetse no kuzana ibihingwa bishya bitari bimenyerewe muri ako gace mu rwego  rwo gufasha ubuhinzi kuhashinga  imizi.

Nimugihe mu gihembwe cy’ihinga A na B , mu buhinzi bw’imboga hahigwa hafi Hegitari hafi 45o, mugihe imbuto zihingwa kuri Hegitari 750.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -Nyabihu.

 Mar 15, 2024 - 15:30