Bugesera: Hitezwe umusaruro mwiza uzava mu buhinzi.

Abatuye mu karere baravuga ko bitewe nuko imvura yaguye neza muri iki gihe cy’itumba biteze umusaruro ushimishije w’ibikomoka ku buhinzi, bitandukanye n’ibihe nk’iki mu myaka ishize. ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko hari gushyirwa imbaraga mu gushishikariza abahatuye gukoresha uburyo bwo kuhira mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kwirinda ingaruka zituruka ku zuba.

kwamamaza

Akarere ka Bugesera ni hamwe mu hakunze kuvugwamo amapfa aturuka ku kurumbisha imyaka bitewe n’izuba ryinshi riba ryishe imyaka ikiri mu mirima. Gusa ubu abahatuye baravuga ko imvura y’itumba yaguye neza ku buryo bafite icyizere cyo kweza bitandukanye n’ibihe byashize.

Umwe yagize ati: “urabona nko mu bihe byashize, tuvuge nko guhera mu kwa cyenda, mu kwa cumi, imvura yarabuze cyane turahangayika rwose, twumva ko bicitse. Turavuga tuti I Bugesera hagwa imvura nkeya, iyi mvura ntacyo izatugezaho. Ariko hagati yahoo twaje kubona imvura, urabona ko dufite imyaka myiza, dufite icyizere cy’uko imyaka izera.”

Undi ati: “ …ubona dufite icyizere, imvura ikomeje kugenza amaguru make ntigere aho ngo yongere ibure twabona umusaruro.”

“icyizere kirahari bitandukanye n’umwaka washize.”

Richard mutabazi; umuyobozi w’akarere ka Bugesera, avuga ko uretse imvura, abaturage bigishwa umuco wo kuhira kandi gahunda za nkunganire zikabegerezwa bikirinda kuzarumbya.

Ati:“ubusanzwe imvura nta controle [kugenzura] tuyigiraho, iragwa cyangwa ntigwe  bijyanye n’impinduka zagiye ziba mu by’ikirere. Imbaraga rero tuzishyira mu kuhira aho bishoboka. Byibuze imvura yagwa, ibyo twahinze ntibyangirike hose ariko aho dushobora kuhira hafi y’amazi, nibura tukabiramira.”

“ iyo icyo gihe cyabonetse ko izuba ryavuye, hahndi twuhira tujyanayo n’ifumbire abaturage bahererwa n’ubuntu kugira ngo n’umusaruro waho wikube. Hanyuma hari n’uburyo bwo kubafasha kubona imbuto n’inyongeramusaruro [imbuto, ifumbire n’imiti bakoresha cyane cyane ahari imboga, inyanya n’ibindi], tukaba tubona muby’ukuri bihagaze neza.”

Bugesera ni kamwe mu turere tugize 7 tugize intara y’Iburasirazuba gakora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Aka karere kandi kabarizwamo ibiyaga 9 n’imigezi ikazengurutse, gusa gakunze kugira ibihe by’izuba rikagira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi.

@BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Bugesera.

 Dec 7, 2023 - 11:12