
Ngoma: Babangamiwe no kutabona imodoka yerekeza Kigali nyuma saa moya
Jan 20, 2025 - 09:14
Abatuye n'abakorera mu mujyi wa Kibungo wo mu karere ka Ngoma babangamiwe nuko nyuma ya saa moya nta modoka babona ihaguruka i Kibungo yerekeza i Kigali. Bavuga ko bigira ingaruka ku ngendo zabo ndetse no gushyuha k'umujyi wa Kibungo. Ubuyobozi bw'akarere buvuga ko buzi iki kibazo cy'imodoka zihagarika akazi hakiri kare bikabangamira abagenzi ndetse buri kuganira na sosiyete zitwara abagenzi kugira ngo zongere amasaha y'akazi.
kwamamaza
Abatuye ndetse nabagana umujyi wa Kibungo wo mu karere ka Ngoma bavuga ko iyo saa moya zigeze babura imodoka zigana I Kigali ndetse iki kibazo kibangamye bitewe nuko saa moya ziba zahagaritse akazi.
Bavuga ko sosiyete itwara abagenzi ya Stella ibigiramo uruhare kuko iziva Rusumo ziza zuzuye, ubwo abagenzi bazitegereje bikarangira bamwe baraye muri gare, abandi bagatega moto ku mafaranga 5 000 bakagera Kayonza kugira ngo izihaguruka saa tatu zibatware.
Umwe mu baturage yagize ati:" ugejeje saa moya ntiwabona imodoka igutwara i Kigali. Birabangamye kuko niba umuntu aje muri gahunda runaka mu karere ka Ngoma, azi ko narenza saa moya atari bubone imodoka izamukani ikibazo gikomeye. Na gahunda ze zishobora gupfapfana bitewe nuko ari gucunganwa n'amasaha."
Undi ati:" umuntu ategura kujya ahantu runaka noneho ugasanga arabisubitse kubera ko nta modoka."
Bemeza ko ibyo bigira ingaruka ku gushyuha kumujyi wa Kibungo, bagasaba ko amasaha yo gutwara abagenzi bava I Kibungo yakwiyongera, byibura bakajya bageza saa mbiri nigice kugira ngo abakorera mu mujyi wa Kibungo ndetse nabahatembereye bataha kure bajye bakora batikanga kubura umodoka zibageza iwabo.
Umwe ati:" turasaba ko batwongerera ibinyabiziga...."
Undi ati:" bageza saa mbili, nibura iya nyuma ijya Kigali ikaba saa mbili n'igice.
Umuyobozi wakarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ryubukungu, Mapambano N.Cyriaque, avuga ko bazi iby'iki kibazo cy'imodoka zihagarika akazi kare ,bityo barimo kuganira na sosiyete zitwara abagenzi zirimo na Stella inashyirwa mu majwi n'abaturage, kugira ngo barebe uko zakongera amasaha yakazi zigafasha abagana umujyi wa Kibungo.
Yagize ati:" natwe ikibazo twarakibonye. Rero twakoranye inama na kampani z'ubwikorezi kugira ngo dutangire gutekereza mu buryo bundi, abantu ntibagumye kumva ko kujya I Ngoma nkuko kera byari bimeze, ubu bwije, saa moya atapfa kubona imodoka cyangwa aho ararat. Ubu rero turimo kubiganira na kampani z'ubwikorezi kugira ngo zongere imodoka ariko mu masaha yigiyeyo. Nibura saa tatu, saa yine ushaka kuza i Ngoma no kuhava Abe afote uburyo yahava. Turi mu biganiro nabo kandi dufite icyizere ko biza kugenda neza."
Abatuye umujyi wa Kibungo nabahatembera banagaragaza ko ikibazo cyimodoka zigana i Kigali zirangiza gutwara abagenzi saa moya kitagakwiye kubaho kuko bubakiwe gare nini ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 200.
Bavuga ko nyuma ya saa moya usanga abagenzi bahagaze muri rompuwe bategereje ibikamyo bivuye Tanzania kugura ngo bibatware cyangwa se imodoka zivuye Dubayi.
Ibyo bituma bakoresha amafaranga yumurengera batateguye.
@Djamali Habarurema/ Isango Star-Ngoma.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


