Ngoma: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye barishimira inzu bubakiwe

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye bo mu karere ka Ngoma, barishimira inzu bubakiwe nyuma y’uko izo bari batuyemo imvura yagwaga mu masaha y’ijoro bakarara bahagaze bitwikiriye imitaka.

kwamamaza

Musabyimana Dancilla umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utuye mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma wubakiwe inzu nyuma y'uko iyo yari atuyemo yari ishaje, avuga ko imvura yagwaga mu masaha y'ijoro we n’abana bakitwikira umutaka.

Avuga kandi ko abashyitsi bazaga ku musura akabura aho abakirira, kuko yatinyaga ko imvura iramutse iguye yabanyagira, bityo akaba yishimira inzu yubakiwe kuko izamwibagiza amateka yanyuzemo.

Yagize ati "nari mpangayitse, nibukaga byinshi uburyo nabayeho mbere nyuma nkaza kubaho nabi, mu nzu narindimo nabonaga n'abantu baje nkajya kubihisha kubera ahantu narindi habi, ukuntu ndiho, Perezida Paul Kagame ibintu angejejeho nsaba Imana ko yanyongerera iminsi yo kubaho".  

Iyangirika ry'inzu ya Musabyimana Dancilla ryemezwa n'abaturanyi be, aho bavuga ko hari n'ubwo bamusabaga kwimuka akaza bakamucumbikira ariko akabyanga, none ngo bishimiye inzu yahawe, kuko iyo yabagamo yabateraga impungenge bitewe no gusaza, ubwo bakarara badasinziriye bazi ko imvura iribumutsindemo.

Umwe yagize ati "atarubakirwa twamufashaga gukora ubuvugizi byaba na ngombwa tukamwugamisha igihe kiragera ubuyobozi biba ngombwa ko bugomba kumva ibyo tubusabye".

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza Mukayiranga Marie Gloriose avuga ko inzu zagombaga kubakirwa abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zose zarangiye ndetse banazitashye, bityo ko gahunda yo kubakira abatishoboye barimo n'Abarokotse Jenoside izakomeza muri uyu mwaka w'imihigo wa 2023/2024.

Yagize ati "muri uyu mwaka duteganya kubaka izindi nzu aho n'ubundi tuzubaka 8 z'abacitse ku icumu tukubakira n'abandi 23 inzu bitewe n'uburyo umuntu adafite icumbi cyangwa umuntu akaba afite icumbi rishaje, ku bijyanye no gusana dufite inzu 46, buri mwaka tugenda dufata abababaye kurusha abandi bitewe n'ubushobozi dufite".   

Mu mwaka w'imihigo wa 2022/2023 mu karere ka Ngoma hubatswe inzu 117 z'abatishoboye, harimo inzu 10 z'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni mu gihe muri uyu mwaka w'imihigo wa 2023/2024, bateganya kubaka inzu 8 z'abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gusana izindi zangiritse.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Ngoma

 Jul 12, 2023 - 08:33