Ngoma: Abahoze ari abayobozi b’amasegiteri barasaba kwishyurwa ibirarane by’imishahara yabo.

Abahoze ari ba konseye b’icyahoze ari amasegiteri yahindutse akarere ka Ngoma, by’umwihariko mu byahoze ari komine Sake na Mugesera,barasaba akarere ka Ngoma kubishyura ibirarane by’imishahara batahawe, kuko nabo babaye abakozi ba Leta. Ubuyobozi bw’akarere bwemera kubishyura ariko bukabasaba ibyemeza neza ko babaye abakonseye.

kwamamaza

Abasaba ibirarane by’imishara yabo batishyuwe ni bamwe mu bahoze ari abakonseye b’ibyahoze ari amasegiteri yihuje akabyara akarere ka Ngoma. Bavuga ko bagerageje kwishyuza akarere ariko kakabasaba ibimenyetso bakabitanga.

Gusa bagatunguwe n’uko ibyo bimenyetso bitahawe agaciro, bakimwa amafaranga kandi bizwi neza ko babaye abayobozi ndetse baranatorwaga n’abaturage.

Aba bahoze ari bakonseye basaba ko bakishyurwa umwenda bafitiwe.

Kayibanda Faustin ni Umwe muri bo wemeye kuganira n’itangazamakuru, avuga ko yabaye konseye w’icyahoze ari Segiteri Mbuye yaje guhindutse umurenge wa Jarama.

Avuga ko “Ikibazo twarandikiye Akarere, njyana inyandiko zose ku Karere nk’inshuro nk’enye! Umuntu atanga amatike ariko akarere nta kintu katumariye. Njyewe narimfite ibihumbi 480Fr, hari n’abandi bafitemo za miliyoni, abafitemo za maganacyenda [900 000Frw] gutyo gutyo. Ni aba Kabengera , aba Sake …ariko baratubwira ngo nta bimenyetso bihari bifatika kandi twe twatorwaga n’abaturage, tugashyirwaho n’abaturage, tugakora akazi nk’ubukonseye kandi ubuyobozi burabizi ndetse n’inyandiko zirahari.”

“ twifuza ko leta yatwishyura amafaranga yacu.”

Niyonagira Nathalie; Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, yemera ko hari abahoze ari abakonseye ba segiteri zihuje zigakora aka karere, bagaragaje ibimenyetso by’uko bafitiwe umwenda w’ibirarane by’imishahara yabo maze barishyurwa.

Ati: “umwe araza akakubwira ngo bari bamfitiye umwenda w’ibihumbi 400, undi ati ni miliyoni…ariko se mu by’ukuli twashingira he? Kuko habayeho igihe cyo kubishyura, abari bafite ibimenyetso barishyurwa.”

Avuga ko n’abatarishyurwa kuzajyana ibyemeza neza ko babaye abakozi ba Leta kuko nabo akarere kiteguye kubishyura, ati: “ rero icyo twabashishikariza niba hari akantu bafite…umuntu ashobora kuba yarabaye konseye koko ariko natwe nk’abayobozi ntitwamenya ko mu myaka cumi n’ingahe ishize niba koko uwo muntu atarahembwe akaba afitiwe ikirarane.”

“Twabibwirwa n’uko wenda yatuzanira ibimenyetso bifatika kandi turiteguye rwose, natwe twakwishyura kuko ntabwo twakemera ko umuturage arengana, byongeye umuntu wahoze ari umuyobozi.”

Gusa mubahoze ari abakonseye b’ibyahoze ari amasegiteri yahujwe akabyara akarere ka Ngoma, by’umwihariko abo mu cyahoze ari komine Sake na Mugesera, Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko harimo abavugisha ukuri ariko hakaba n’ababeshye ko babaye abakonseye nyuma bakavumburwa.

Meya Niyonagira ati: “ Twarababwiye tuti iyi lisiti yigeze kugera ku karere kandi yari yanditse mur’ubu buryo, iyi ngiyi bimeze bite? Tubabwira ko natwe rwose twakorehs na laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga! Abo rero bahise bavuga bati ‘rwose ntabwo aribyo’ ibi koko twarabyikoreye!”

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Ngoma.

 May 12, 2023 - 08:52