Musanze: Abarimu bo mu mashuli 150 bari kongererwa ubumenyi ku mikoreshereze y’ ikoranabuhanga mu burezi.

Abarimu basaga ibihumbi 4 baturutse mu mashuri 150 y’ishuke n’abanza bari kongererwa ubumenyi bwo kwigishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hifashoshije mudasobwa. Ubuyobozi bw’ikigo k’igihugu gishinzwe uburezi, REB, kivuga ko aya mahugurwa agamije kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi bwo mu Rwanda .

kwamamaza

Muri iki gihe ikoranabuhanga ryagaragaje ko hari byinshi rikoreshwamo nk’umusingi w’iterambere, ariko rikaba kimwe mu bigora mwarimu wo mu Rwanda  bitewe no gusirara inyuma mu mikoreshereze yaryo mu burezi.

Guhugura mwarimu bije nyuma y’igihe kirekire mwarimu amaze yigisha mu buryo bwa gakondo.

Murasira Gerard, Umuyobozi ushinzwe amahugurwa y’abarimu mu kigo gishinzwe uburezi REB, avuga ko uburezi bugiye kwinjizwamo ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Uburezi bugiye kwinjizwamo n’imigishirize mishya ishingiye ku ikoranabuhanga, aho kwigisha uzasanga nta mwanya utakara.”

Anavuga ko kwigisha amasomo mu buryo yateguye bizafasha mwarimu kudata umwanya cyane. Ashimangira ko ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda bwitezweho umusaruro ukomeye.

Ubusanzwe imyigishirize ya mwarimu, imitegurire ye y’amasomo, byakorwaga hifashishijwe ibidanago, ndetse bamwe bakundaga kugaragaza ko harimo ingorane bitewe n’umwanya bifata.

Ubu mwarimu w’ahazaza uri gutegurwa, amasomo azaba ari muriTablet azahabwa, gusa hiyongeraho uburyo bwo kongeramo amasomo agezweho.

Ku ruhande rw’abarimu bashimangira ko ubu buryo buzaborohereza mu myigishirize igamije iterambere.

Umwe yagize ati: “nk’ubu twatangiraga amasomo saa moya tukarangiza saa kumi n’imwe kandi nta kindi gihe tuba dufite cyo gutegura amasomo. Bivuze ko rero rimwe umuntu byabaga ngombwa ko akora na n’ijoro! Ubu buryo rero buzatworohereza kuko tuzajya dusanga amasomo yose ateguye.”

Uretse uruhande rwa mwarimu, ubu buryo buzanafasha n’abanyeshuri bitewe n’uko inyigisho ziteguyemo hari uburyo bwo kubakundisha amasomo.

Mwarimu umwe, ati: “ku ruhande rw’umunyeshuli nawe bizamufasha kuko ibyo agomba guhabwa azaba yabibonye kandi twabonye harimo n’uburyo bushya bwo gutegura amasomo ku buryo bifasha umwana.”

Aba barimu basaga ibihumbi 4 bo mu mashuri abanza n’ayinshuke, ni icyiciro cya kabiri kije gikurikirana n’icyambere cyahuguwemo abasaga ibihumbi 3.

Iyi gahunda yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cya Rwanda EQUIP, ituma mwarimu umaze guhugurwa anahabwa na mudasobwa ku buntu. Yitezweho kuzana ikoranabuhanga mu mashuri y’inshuke n’abanza, ndetse no gukemura ikibazo cy’aba bana barangiza amashuri abanza nta gitekerezo ku ikoranabuhannga  mu gihugu gifite umuvuduko mu terambere.

Ibi kandi bije mu gihe ubushakashatsi bwagaragaje ko uko ireme ry’uburezi rizamuka ari nako ubutunzi bw’igihugu bwiyongera.

Ni inkuru ya Emmanuel Bizimana/ Isango Star -Musanze.

 Aug 25, 2022 - 14:01