Leta irasabwa kwita by’umwihariko ku bafite ubumuga bukomatanyije.

Abakurikiranira hafi uburezi mu Rwanda bari bagize inteko ishingamategeko ,abaharanira uburenganzi bwa muntu ndetse n’inzebere mu burezi barasaba leta kwita kubafite ubumuga bukomatanije mu buryo bwihariye kuko nta n’umwe ukandagira mu ishuri. Guverinoma ivuga ko iki kibazo itari ikizi ariko igiye kubitaho.

kwamamaza

Abasenateri bavuga ko abafite ubumuga bukomatanyije batitabwaho uko bikwiye mu mashuli yo mu Rwanda ari abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge ariko kandi ntibabone.

Izi ntumwa za rubanda zisaba leta kubitaho, umwe yagize ati: “abafite ubumuga bwo kutumva, ubwo kutavuga n’ubundi ni bake babashije kwiga ariko aba bo nta n’umwe. Twasuye ibigo by’amashuli ariko ntawe wabona.”

Yongeraho ko “ rero ubusabe bwabo ni uko bamenyekana nk’icyiciro cyihariye nk’abafite ubumuga bwihariye noneho na gahunda zikorwa bakitabwaho by’umwihariko.”

Iki kibazo kandi  kinagarukwaho n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bemeza ko gihari kandi ko bakeneye kwitabwaho byihariye bagahabwa uburezi.

 Evariste Murwanashyaka; Umuhuzabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLAHDO), yagize ati: “Natwe twumva ko ari ikintu gikwiye gushyirwamo ingufu cyane kugira ngo nabo bahabwe uburezi nk’abandi banyarwanda bose.”

 Mu buryo bwo kwitabwaho byihari, Murwanashyaka avuga ko“ niba ari mu burezi ni ukubashakira abarimu bihariye bari ku rwego rwo kuba babigisha, ndetse byagaragara ko batari ku rwego rwo kwigana n’abandi bana bakabashyiriraho amashuli yabo yihariye kugira ngo bafashwe bahabwe uburezi nk’abandi bose.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iki kibazo itari ikizi. Dr Edouard Ngirente; Minisitiri w’intebe aherutse kubwira abadepite n’abasenateri bagiye kwitabwaho.

Yagize ati: “Ntabwo twari tubizi! Kuko njyewe ku giti cyanjye ntabwo iki kibazo nari nkizi, yaba icyo yise ubumuga bukomatanyije ariko… tugiye kubikurikirana. Ndamushimira y’uko yagize uwo mwanya wo kumenya ibibazo tutajyaga dushyiramo imbaraga.”

Sewase Karangwa; Inzobere mu burezi, avuga ko  guha uburezi abafite ubumuga bihenze ariko kandi leta ikwiye kubitaho muri ubu buryo.

 Ati:“Hakwiye ubufatanye n’ababyeyi na leta kugira ngo muri ubwo bufatanye abafite ubumuga babonerwe amashuli. Aba ahenze harimo no kubitaho, kubakurikirana…abarimu babitaho kandi tutanafite abarimu babyigiye. Ariko mur’ubwo bufatanye hari no kureba mu bihugu byateye imbere  uburyo babafata. Hari icyo bita kwigiraniraho kuko bashobora no kudufasha guhugura abarimu.”

Umubare w’abafite ubumuga bukomatanije ntuzwi neza kuko n’Umuryango w’Abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, uherutse gutangaza  ko umubare w’abanyamuryango utaramenyekana ariko bigaragara ko bahari kuko mu turere tune uyu muryango wabashije kugeramo hagaragaye abagera ku 350.

Abafite ubu bumuga bakoresha ururimi rw’amarenga yo mu biganza (tactile Sign language). Abaruzi mu Rwanda na bo ubwabo ni mbarwa ku buryo no kugira ngo babashe guhabwa serivisi biba ingorabahizi kubera ko kubona abasemuzi bitoroshye.

Ni inkuru ya Theonetse Zigama/Isango Star-Kigali.

 Aug 23, 2022 - 18:41